00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kunda Thérèse wari umugore wa Evangeliste Kwizera yitabye Imana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 August 2017 saa 03:37
Yasuwe :

Ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 6 Kanama 2017, ni bwo humvikanye inkuru y’incamugongo ko Kunda Thérèse, wari umugore w’Umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel usengera mu Itorero rya Restoration Church, yitabye Imana azize indwara ya kanseri y’umwijima.

Kunda Thérèse wari umaze amezi atanu amenye ko arwaye yagiye kwivuza mu Buhinde inshuro ebyiri ariko akomeza kuremba. Yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari amaze icyumweru arwariye.

Mu gihe yamaze aribwa n’umubiri yakomeje kuguma mu byiringirwa ndetse ntiyatezuka ku nshingano zo gukora umurimo w’Imana yari yarahamagariwe.

Yamenyekanye cyane mu murimo w’Imana kuva akiri muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, ari naho yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza we.

Kunda yatabarutse yari afite inkoni y’ubudiyakoni mu itorero Evangelical Restoration Church muri Paruwase ya Kimisagara, aho yibukwa nk’umwe mu bayoboye urubyiruko ndetse no mu batangije igiterane cy’umuryango. Yari umujyanama w’abashakanye, abafasha kubakira ingo zabo ku ndangagaciro za gikirisitu.

Urwibutso rukomeye Kunda yasigiye umugabo we Kwizera n’uko “Kubana neza hagati y’abashakanye bishoboka.”

Kwizera ubwo yamusezeragaho yagize ati “Kunda yari umugore wanjye, twari tumaranye imyaka 10. Muri iyo myaka yose yanyeretse ko kubana hagati y’abashakanye bishoboka kandi ko ibyo twizera ari ukuri. Ubu ndi uwo ndi we mu murimo w’Imana kubera ko yambereye umugore mwiza. Yahoraga yishimye, yari intwari, yakundaga bose kandi yari umunyabwenge.”

Kwizera Emmanuel ni umuvugabutumwa uzwi cyane mu Rwanda ndetse no mu mahanga ari mu bagize Ihuriro ry’Ivugabutumwa, Lausane Movement, aho ashinzwe ivugabutumwa ku isi.

Kunda yitabye Imana nyuma y’uko ku wa 7 Nyakanga we n’umugabo we asigiye abana batatu bizihije ibirori by’imyaka 10 bari bamaze barushinze.

Nyakwigendera Kunda Thérèse azasezerwaho bwa nyuma ku wa Kane w’iki cyumweru. Uyu muhango uzatangirira aho yari atuye i Rebero, mu Mudugudu wa BNR, mbere yo kwerekeza mu rusengero Evangelical Restoration Church Kimisagara aho inshuti n’umuryango bazava bajya kumushyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Urugo rwa Kunda Thérèse n’Umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel rwari intangarugero kuri benshi
Kunda Thérèse yatabarutse nyuma y'imyaka icumi abana n’Umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel
Kunda Thérèse asigiye Kwizera Emmanuel abana batatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages