Tariki ya 8 Ukwakira 2020, ni bwo itorero ryashyizwe mu biganza bishya, intebe y’icyubahiro yicarwaho Pasiteri Ndayizeye Isaïe, ahabwa inshingano zikomeye zo kurigorora.
Uyu yasimbuye Rev. Karuranga Ephrem wavanyweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, nyuma yo kunanirwa gukemura uruhuri rw’ibibazo byari hagati y’abayobozi, bikanototera abanyetorero bibateza umwuka mubi.
Pasiteri Ndayizeye yayoboye inzibacyuho y’amezi 12, mbere y’uko ahabwa manda yo kuyobora abakirisitu ba ADEPR basaga miliyoni 2,8.
Mu mwaka we wa mbere [2022], ADEPR yakoze ibikorwa byatwaye arenga miliyari 40 Frw bigamije guhindura imibereho y’abanyetorero n’Abanyarwanda muri rusange.
Ibi byanajyanye no kuvuguta umuti usharira w’impinduka zakozwe mu nzego zitandukanye. Abaruriwe cyane kuri icyo cyemezo cyafashwe muri Nyakanga 2021 ni abapasiteri, abavugabutumwa, abadiyakoni, abashoferi n’abandi babuze imirimo.
Imibare IGIHE yamenye ni uko abapasiteri bagera ku 1500 bambuwe inshingano, umushahara wabo urahagarikwa, ariko ntibakumirwa ku muhamagaro wabo wa gipasiteri nko kubwiriza, gushyingira no kubatiza.
Aba bagerageza kuzamura ijwi ryabo ritabaza ariko bageraho baracogora, ntibongera kumvikana mu itangazamakuru. Inkuru zabo zumvikaniraga muri bya biganiro bikurikira amateraniro cyangwa twa tunama two mu bwihisho.
Akabaye icwende ntikoga, gusa nubwo ako muri ADEPR kogejwe ariko banza aka wa mugani w’Abanyarwanda, umunuko wako utaragiye kure.
Kuva Pasiteri Ndayizeye Isaïe yafata inshyimbo yo kuyobora ADEPR, we n’abo bakorana bakomeye cyane ku ibanga. Ku ngoma ye ya mabaruwa acicikana hagati y’abayobozi yabaye make, n’anyuze mu kayunguruzo yabaga adafite ibyo yangiza.
– ADEPR Uganda ni yo yakongeje umuriro
Umuriro w’amagambo wongeye kwaka mu bapasiteri ba ADEPR nyuma y’uko bamwe basabwe ibisobanuro ku mpamvu zo guta akazi no guhagarikwa ku nshingano za gishumba kubera amakosa bashinjwa.
Byatangiye muri Mutarama 2023, ubwo Rev Karangwa John [wabaye Umuvugizi wungirije wa ADEPR kuri Biro Nyobozi ya Rev Karuranga yavanyweho], ubwo yasubiraga muri Uganda.
Uyu mbere yo guhabwa inshingano yayoboraga Itorero rya ADEPR Uganda [ADEPR PICU].
IGIHE yamenye ko asubiyeyo yatangiye kuvuga ko yoherejwe n’itorero [ADEPR y’u Rwanda] ndetse agaragara mu nsengero yigisha, anatanga ibiganiro bitandukanye.
Abakurikiranira hafi iby’amadini, ku mbuga nkoranyambaga babonye amashusho acicikana agaragaza Rev Karangwa muri ibyo bikorwa.
Aho muri Uganda, itorero ryaho risa n’iryacitsemo ibice bitatu bikomeye. Birimo ikiyobowe na Pasiteri Rwanyamuzira Geoffrey [usa n’uwemewe na ADEPR y’i Kigali], icya Pasiteri Rugerinyange John n’icya Rev Karangwa John.
Uwaduhaye amakuru yavuze ko “Rwanyamuzira uyobora ADEPR Uganda, ni we ufite Umujyi [Kampala] yirukanyemo ba Karangwa ku buryo badashobora no kuhasengera.’’
Yakomeje ati “Reka reka ntiyahakandagira. Gusa afite [Karangwa] aho akorera mu Nkambi ya Nakivale.’’
Yavuze ko Rev Karangwa yagiye muri Uganda abwira abo ahasanze ko ‘nje kubahuza kugira ngo n’umubano wa ADEPR y’u Rwanda na Uganda wongere ukomeze umere neza.’’
Yagaragaje ko babanje kumuha ikaze ariko baza kubonamo urunturuntu bituma bandika bamwirukana, bamusabye inyandiko z’abamwohereje arazibura.
Ku wa 20 Kamena ni bwo ADEPR yandikiye Rev Karangwa ibaruwa imusaba ibisobanuro mu nyandiko z’impamvu ataboneka mu kazi.
Karangwa yoherejwe mu Itorero rya ADEPR Kamashashi muri Paruwasi ya Kicukiro aho yakomereje umuhamagaro nka pasiteri udafite inshingano z’ubuyobozi.
Ikomeza iti “Dushingiye ku nzandiko zitandukanye zaturutse muri ADEPR PICU zigaragaza ko witabira inama nk’umuyobozi w’itorero, ukanashyirwa mu nshingano zitandukanye.’’
Iyi baruwa yashyizweho umukono na Pasiteri Ndayizeye uyobora ADEPR isaba Rev Karangwa gutanga ibisobanuro bitarenze amasaha 48 ku kuba yaragiye mu kindi gihugu nta ruhushya no kuba yitabira Ibikorwa by’itorero kandi ataroherejwe n’ubuyobozi.
Nyuma y’iminsi ibiri, ku wa 22 Kamena 2023, Rev Karangwa yahise asubiza ko ‘atigeze ajya mu bikorwa bya gishumba by’ivugabutumwa cyangwa ngo ahabwe inshingano ngo yange kuzikora.
Yagaragaje ko kuva mu 2021 yakumiriwe ku kuyobora amateraniro, gutanga igaburo, kubatiza, kwigisha ijambo ry’Imana, gusezeranya ndetse ntatumirwa mu nama za paruwasi n’iz’indembo.
Yakomeje amwibutsa ati “Murabizi ko ari mwe mwatanze ayo mabwiriza muyaha abashumba bayoboye amaparuwasi n’amatorero.’’
Yamubwiye ko ibirimo raporo yatanzwe n’Ururembo rwa Kigali atari ukuri kuko Umushumba atigeze amushaka ngo amubure cyangwa ngo amuhamagare kuri telefoni yange kuyitaba.
Ati “Inzandiko zituruka muri Uganda muri ADEPR PCIU ntazo nzi n’uwaba yarazanditse simuzi n’ubuyobozi bwazanditse simbuzi. Ibyo ntabwo ari ukuri.’’
Yibukije ko ibyo yanditse mu ibaruwa isaba uruhushya rwo kujya muri Uganda byari bigamije kumenyesha aho ajya ‘gushakira ibitunga urugo.’
Ati “Kuba naragiye sinjyane recommendation y’Umushumba Mukuru sinari nzi ko ari ikibazo kuko sinari ngiye mu ibwirizabutumwa, nari ngiye guhahira umuryango wanjye. Kubera iyo mpamvu menye ko ari ngombwa ubutaha nzaza gusaba ‘recommendation’, nzasubirayo nyitwaye.’’
Rev Karangwa yavuze ko aramutse ashatse gushinga itorero cyangwa idini yabimenyesha kandi ‘ibyo ntabyo nakoze.’
– Abandi bapasiteri butse inabi ubuyobozi bwa ADEPR
Tariki ya 21 Nyakanga 2023, ADEPR yandikiye abapasiteri batandukanye ibambura inshingano za gishumba.
Abanyujijweho akanyafu biganjemo abari muri Komite yiswe ko irwanya Akarengane n’Iyicwa ry’Amategeko muri ADEPR iyobowe n’abantu batandatu ariko ikaba irimo abandi birukanywe mu nshingano [bamwe bakajyana itorero mu nkiko kubera kwirukanwa binyuranye n’amategeko]. Yari iyobowe na Pasiteri Kalisa Jean Marie Vianney; Visi Perezida wayo ni Pasiteri Hakizimana Jean Baptiste mu gihe Umwanditsi yari Pasiteri Rusatsi Jean.
Amabaruwa IGIHE yaboneye kopi arimo ihagarika Pasiteri Ntakirutimana Théoneste, wabaye Umuyobozi w’Ururembo rwa ADEPR muri Uganda na Rev Ndikubwimana Godfrey wasengeraga muri Paruwasi ya Remera.
Ntakirutimana yandikiwe ibaruwa abwirwa ko ku wa 17 Ukwakira 2022, yasabwe ibisobanuro kuko yagaragaye mu nama irwanya ubuyobozi bw’Itorero ADEPR.
Ikomeza iti “Tubabajwe no kukumenyesha ko wambuwe inshingano za gishumba kubera ibyaha n’amakosa akomeye wakoze ku rwego rwa gishumba uhereye umunsi wakiriyeho iyi baruwa.’’
Mu gusubiza, na we yakoresheje imvugo ikaze asa n’uwumvisha Pasiteri Ndayizeye uyobora ADEPR ko yakoze ibidakwiye kandi na we atari shyashya.
Hari aho agira ati “Ndakumenyesha ko nta nshingano wampaye, bityo rero nta bubasha ufite bwo kuzinyambura kandi ibyo washingiyeho byose ari wowe bireba [ubikora].’’
Yakomeje avuga ko azakomeza kuba Umushumba kugeza igihe uwamuhamagariye uwo murimo azabishakira.
Ati “Nshingiye ku bubasha mpabwa n’uwampamagariye uyu murimo wa Gishumba, ukaba waremereye ikizira kwinjira ahera, ndaguciye uzakomeza kuyobora uri igicibwa kugeza igihe Uwiteka azashyiriraho ugusimbura uzatunganya neza umurimo we.’’
Ntakirutimana yasabye Pasiteri Ndayizeye no guhagarika “itotezwa n’iyicarubozo ukomeza kunkorera witwaje kuba umuyobozi w’itorero nsengeramo n’ibindi bikorwa byose unkorera ugamije kumvutsa umudendezo n’uburenganzira bwanjye nk’Umunyarwanda.’’
Rev Ndikubwimana Godfrey, wabaye Umushumba wungirije w’Ururembo rw’Iburasirazuba mu 2018, ku bwa Rev Karuranga Euphrem, ku wa 31 Nyakanga 2023 ni bwo na we yanditse asaba ubuyobozi bwa ADEPR kwisubiraho ku cyemezo yafatiwe.
Yagize ati “Nshingiye ko nabatsinze mu rubanza naburanye na ADEPR kubera impamvu zo kwirukanwa binyuranyije n’amategeko, nshingiye ko nta nshingano kuva mwajyaho Itorero ryampaye usibye guterana, ndasanga nta nshingano mwampaye ngo mube mwazinyambura.’’
“…Biriya bireba abakozi mukoresha, gutyo ndabasaba gusubira ku cyemezo mwafashe kuko icyaha mwandeze atari icyaha ukurikije ibisobanuro by’icyaha n’icyo mushingiraho munshinja kurwana ubuyobozi nta bimenyetso bidashidikanywaho mufite.’’
Yavuze ko ibyo ubuyobozi bw’itorero bwamukoreye byaba bishingiye ku bubasha bw’Umushumba Mukuru bwo “kumfatira imyanzuro gusa ariko nabyo binyuranyije n’amahame n’amategeko itorero n’igihugu bigenderaho.’’
Aba bapasiteri bahagaritswe basigaranye inshingano nk’abanyetorero cyangwa abakirisitu basanzwe.
Umusesenguzi ukurikiranira hafi iby’ubuzima bwa ADEPR yabwiye umunyamakuru wa IGIHE ko aba bapasiteri kuri ubu bameze nk’uko “waba uri umusirikare bakakwambura amapeti. Bari abashumba badafite ijambo. Ubu babambuye inshingano. Si no kubagira abakirisitu, ni ukubatenga.’’
Yagaragaje ko ibibazo biri muri ADEPR bikeneye agacaca ko kubiganiriramo kugira ngo hahuzwe impande zirebana nabi.
Ati “Bari bakwiye gushaka ikintu kijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge kuko iyi mirwano ntaho yazahagararira. Burya wabuza amaninda gupfupfunuka mu butaka, ukayahoma ariko ntiwafunga isoko burundu, abahamagawe bo ntabwo bazabacecekesha bikunde.’’
Yavuze ko igiteye inkeke ari uko bazajya bagenda bakore ibyo bishakira hanyuma icyasha gishyirwe kuri ADEPR kandi “idashobora kubigenzura.’’
ADEPR ni Itorero rimaze imyaka 83 aho rifite insengero 3141 hirya no hino mu gihugu. Rifite amashami muri Uganda no ku Mugabane w’u Burayi mu bihugu bitandukanye.
Izindi nkuru wasoma:
– Urunturuntu muri ADEPR, havutse komite nshya itaka ‘itotezwa n’akarengane’ mu itorero
– ADEPR mu cyerekezo gishya: Ibintu 10 abayobozi bashyizweho na RGB bakwiye kwirinda
– Mu mpinduka zikomeye, Pasiteri Ndayizeye Isaïe yahawe kuyobora ADEPR muri manda y’imyaka itandatu



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!