00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’imyaka 17, Richard Ngendahayo yakoreye igitaramo cy’amateka mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Serge, Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 November 2025 saa 06:58
Yasuwe :

Richard Ngendahayo yaraye akoreye igitaramo muri BK Arena cyaranzwe n’ubwitabire buri hejuru cyane ko uyu mugabo yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu myaka 17 ishize.

Iki gitaramo cyiswe ’Niwe Healing Concert’ cyitabiriwe n’ab’ingeri zitandukanye biganjemo abayoboke b’amadini ya gikirisitu, abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu ndetse n’abaririmbyi bagenzi be.

Ngendahayo yamenyekanye cyane mu Rwanda mu myaka ya 2005, nyuma aza kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari naho atuye kugeza ubu.

Yageze mu Rwanda ku wa 3 Ugushyingo 2025 mu myiteguro y’iki gitaramo.

Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo “Mbwira ibyo ushaka”, “Ibuka”, “Gusimba Umwonga”, “Si Umuhemu”, “Yambaye Icyubahiro”, “Wemere ngushime”, “Ijwi rinyongorera”, “Unyitayeho”, “Sinzakwitesha” n’izindi.

Uko igitaramo cyagenze:

Saa: 00:10: Igitaramo kirahumuje

Igitaramo Richard Ngendahayo yakoreraga i Kigali cyahumuje mu gicuku cyo kuri iki Cyumweru, mu gihe cyatangiye ahagana Saa 19:00 zo ku wa Gatandatu.

Cyaranzwe n’ubwitabire buri hejuru bw’abakunze indirimbo z’uyu muhanzi mu myaka yashize.

Yasoreje ku ndirimbo ‘Wemere Ngushime’ na ‘Sinzakwitesha’.

Yijeje abakunzi be ko batazongera kumutegereza imyaka 17, ashimangira ko umwaka utaha azongera gutaramira mu Rwanda.

Saa 23:00: Richard Ngendahayo asubiye ku rubyiniro

Nyuma y’iminota hafi 40 Pasiteri Julienne Kabanda yahawe umwanya wo kubwiriza, Richard Ngendahayo asubiye ku rubyiniro kugira ngo ataramire abakunzi be.

Yasabye abakunzi b’umuziki we guhora biteguye, kuko Yesu ari hafi kugaruka.

Ati “Icyo idusaba gusa ni ukuyikiranukira, icyo idusaba gusa ni ukuyumvira. Ni uguhora turi maso, Yesu ari bugufi cyane […] nk’akanya ko guhumbya Yesu araje. Ese uriteguye? Ibyo ukora byose, mu byo ubamo byose, mu byo ucamo byose, ubikora ukiranutse? Kuko umwanya uwo ariwo wose azaza kandi ntabwo azateguza.”

Yashimye abantu batandukanye bamufashije kugira ngo iki gitaramo kigende neza, ndetse n’abemeye ubutumire bwe barimo abahanzi batandukanye baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu, ndetse n’umugore we.

Nyuma y’ubu butumwa, Richard Ngendahayo, yaririmbiye abakunzi be indirimbo ‘Ibuka’, akurikizaho ‘Gusimba Umwonga’ yasubiyemo kuko abakunzi be bayishimiye.

Nyuma y’izi ndirimbo zombi yaririmbye ‘Mbwira Ibyushaka’.

Richard Ngendahayo ageze ku ndirimbo ‘Niwe’ yegura guitar, abari muri BK Arena basimbukira mu kirere, ariko bafatanya nawe kuririmba.

Saa 21:50: Yesu yaranyiyeretse- Richard Ngendahayo

Nyuma y’indirimbo ‘Sumuhemu’, Ngendahayo yagize ati “Izi ndirimbo zose ntabwo ari izanjye, ni impuhwe z’Imana, nta n’imwe nigeze nandika, nta n’imwe nigeze ndirimba. Igihe cyose uzajya umbona ujye uvuga uti uriya ni umukozi w’Imana gusa, kuko Uwiteka uri muri njye niwe byose.”

Yavuze ko Yesu yamwiyeretse mu 1999 ubwo yari muri Israel, ati “ntabwo ari bimwe byo mu nzozi, naramubonye ‘live’ akikijwe n’abantu yambaye ibyera. Naramubonye amaso ku maso. Hashize imyaka 25 ampaye iryo yerekwa.”

Yavuze ko bimwe mu byo Yesu yamubwiye, azava mu Rwanda abitangaje.

Uyu mugabo yakomeje ashima Pasteur Julienne Kabanda uri mu baje kumushyigikira. Yavuze ko banyuranye mu bihe bikomeye, ariko ntibacika integer zo kubwiriza ijambo ry’Imana.

Yamuhaye umwanya ngo asuhuze abari muri iki gitaramo. Maze Pasteur Julienne Kabanda akigera ku rubyiniro, nawe atangira kuririmba.

Kabanda ati “Nagize amarangamutima kubera ibihe byinshi twabanyemo, kera mu myaka ya 1990 […] nk’uko yabivuze mwita umuvandimwe wanjye, ni umuntu dushobora kuvugana amasaha ane.”

Saa 20:40: Richard Ngendahayo ageze ku rubyiniro

Umuramyi Richard Ngendahayo wari utegerezanyijwe amatsiko na benshi ageze ku rubyiniro muri BK Arena, yakiranwa ibyishimo byinshi n’abakunzi be.

Ahereye ku ndirimbo ‘Yambaye Icyubahiro’ yashyize hanze mu 2006. Kuva irangiye kugeza itangiye yaririmbanaga n’abakunzi be.

Nyuma y’iyi ndirimbo, Richard Ngendahayo yafashe umwanya aganira n’abakunzi be, ati “ni nde wambaye icyubahiro”, nabo bati ni “Yesu”.

Akomereje ku ndirimbo ye ‘Ijwi rinyongorera’ nayo iri mu zakunzwe cyane mu bihe byashize.

‘Gusimba Umwonga’ ni imwe mu ndirimbo z’uyu mugabo zari zitegerejwe na benshi. Ntatindiye abakunzi be kuko ayiririmbye ku mwanya wa gatatu. Iyi ndirimbo yasohotse mu 2006, iri kuri album yitwa ‘Niwe’.

Abakunzi be ntibamutengushye, baririmbanye nawe bati “aho twahuriye ni wowe uhazi Mwami, aho wankuye ni njye ndahazi, naho bigoye gusimba umwonga, ndazi ko nsimbana nawe.”

Richard Ngendahayo akomeje gushyira igorora abari muri BK Arena. Akurikijeho indirimbo ‘Ntwari Batinya’ iri mu zakunzwe cyane. Yayiririmbanye n’abakunzi be ijambo ku rindi badategwa.

Ku rubyiniro ari gufashwa n’abarimo Gaby Kamanzi, nawe ufite izina rikomeye mu muziki wo guhimbaza Imana.

Richard Ngendahayo yabwiye abari muri iki gitaramo ko bakwiriye kuzirikana ko igihugu cyabo gifite ubuyobozi bwiza, ati ‘Ubu butaka burasizwe’.

Nyuma y’aya yakomeje, abaririmbira ‘Unyitayeho’. Iyi nayo yasohotse mu 2006, ikaba kuri album ‘Niwe’.

Kuva Richard Ngendahayo yagera ku rubyiniro, abakunzi be barahagaze, ndetse bari kumufasha kuririmba indirimbo ze.

Nyuma ya buri ndirimbo, uyu mugabo ari kunyuzamo akaganira n’abakunzi be.

Ati “yesu nawe mwahageze yahageze kera, muramwumva. Muzamure ibiganza byanyuze muvuge muti ‘Uwiteka uri mwiza’.”

Akurikijeho indirimbo ‘Nzaguheka’, akomereza kuri ‘Sumuhemu’, indirimbo yatumye amenyekana cyane, maze abakunzi be batangira gushayaya.

Iyi ndirimbo yatumye umurindi w’abafana be, utigisa BK Arena.

Saa 20:30: René Patrick yashimishije abari muri BK Arena

Nyuma yo kumara hafi isaha ku rubyiniro, René Patrick asoje gutaramira abitabiriye iki gitaramo, ubona benshi bakimushaka.

Tracy Agasaro agarutse ku rubyiniro, binyuze mu ndirimbo ‘Ndashima’ yifatanya n’abitabiriye iki gitaramo gushima Imana.

Akomeje agira ati “aha hantu hari igicaniro cy’Imana, we umva. Nimucyote we, nimucyote we[…] yadutuye imitwaro yaduhetamishaga none tugenda twemye.”

Saa 19:25: René Patrick ageze ku rubyiniro

Tracy Agasaro yakiriye ku rubyiniro umugabo we, René Patrick uri mu bahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Mbere yo gutaramira abari muri BK Arena, René Patrick abanje kwiragiza Imana.

Ati “Mana uhabwe icyubahiro… aya majwi yose azamutse ni ay’abakunzi bawe. Nta wundi dukesha kugubwa neza, ni wowe Mana.”

René Patrick n’itsinda ry’abaririmbyi bari kumufasha bahereye ku ndirimbo zo gushima Imana.

Bati “Izina rya Yesu we ni umunara muremure. Ni umunara muremure.”

Mu gihe René Patrick ari ku rubyiniro, abari muri BK Arena bahagurutse bafatanye nawe kuririmba indirimbo ze ijambo ku rindi.

Ni igitaramo ubona ko cyitabiriwe n’abo mu madini atandukanye ya gikirisitu, abahanzi bamenyerewe mu muziki wo guhimbaza Imana, abapasiteri n’abandi bahagarariye amatorero atandukanye.

Saa 19:00: Igitaramo cyatangiye

Igitaramo cya Richard Ngendahayo gitangijwe n’isengesho, ryakurikiwe n’itsinda ry’ababyinnyi b’umuziki wo kuramya Imana.

DJ Spinny usanzwe ari umunyamakuru na MC mu bitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana ni we utangije igitaramo cya Richard Ngendahayo mu gihe abantu bakomeje kwinjira ku bwinshi.

Uyu musore nyuma y’isengesho ahise atangirira ku ndirimbo ziganjemo izo gushyushya abateraniye muri BK Arena.

Nyuma yo kuva ku rubyiniro DJ Spinny, akurikiwe n’umunyamakuru Tracy Agasaro usabye abari muri BK Arena bose guhaguruka kugira ngo bifatanye mu isengesho.

Uyu mugore uri mu bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yakiranywe ibyishimo n’abitabiriye iki gitaramo.

Mu isengesho rye, Tracy Agasaro asabye Imana kubana n’abitabiriye iki gitaramo ndetse n’abahanzi bari bubataramire.

Ati “Mana reka ubwiza bwawe bube muri BK Arena.”

Aba mbere bageze muri BK Arena

Mu gihe habura amasaha make ngo Richard Ngendahayo agere ku rubyiniro, aba mbere mu bakunzi b’umuziki we bageze muri BK Arena, mu gihe abandi bakiri kwinjira.

Amafoto: Habyarimana Raoul na Nzayisingiza Fidele


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages