Mu cyumweru gishize, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ibaruwa yanditswe na Ingabire Emmanuel amenyesha Musenyeri Hakizimana ko asezeye ku muhamagaro w’Ubupadiri bitewe n’uburyo we na diyosezi bamutereranye.
IGIHE yifuje kumenya icyo Musenyeri Hakizimana avuga kuri ibi kibazo maze ku murongo wa telefoni, Musenyeri Hakizimana avuga ko ntacyo afite yabivugaho, ko ndetse atakwemeza ko ari ukuri cyangwa ibinyoma.
Ati “Ntacyo nabivugaho, imyanzuro yafatiwe umupadiri wanjye sinayifatiye abanyamakuru. Imyanzuro rero ireba padiri nayifatiye. Sinavuga niba aribyo cyangwa atari byo kuko Musenyeri yandikirana ibaruwa n’Umupadiri ntabwo yandikirana n’umunyamakuru.”
Inkuru yo gusezera k’Ubupadiri kwa Ingabire wari umaze amezi atagera kuri atanu yiyeguriye Imana yamenyekanye ku wa 14 Mutarama 2022. Yari umupadiri muri Paruwasi ya Kizimyamuriro muri Diyosezi ya Gikongoro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!