Nyuma yo gutangiza amarushanwa ya “Groove Awards” mu Rwanda, hatangiye igikorwa cyo gutora abahanzi n’ibitangazamakuru byagaragaye cyane mu guteza imbere indirimbo zihimbaza Imana n’ibindi bikorwa bya Gikirisitu.
Amatora akorerwa ku mpapuro zabugenewe, bigakorwa n’abahanzi n’ibitangazamakuru, kandi nta wemerewe kwitora. Utorwa agomba kuba ari umunyarwanda.
Gutora abahanzi biri mu byiciro bitandukanye
• Umugabo witwaye neza mu ndirimbo zihimbaza Imana
• Uwitwaye neza kurusha abandi mu bagore
• Korari y’umwaka
• Umuhanzi cyangwa itsinda rishya rihiga ayandi
• Indirimbo y’umwaka
• Indirimbo yo kuramya y’umwaka
• Hip Hop y’umwaka
• Utunganya umuziki w’umwaka
• Itsinda ribyina ry’umwaka
• Radiyo y’umwaka
• Amashusho y’umwaka
• Urubuga rwa gikirisitu rw’umwaka
Ku itangizwa ry’amarushanwa ya Groove Awards mu Rwanda, ryajyanye n’abashinzwe imitegurire yaryo bafite ubunanaribonye butandukanye mu muziki, itsinda riyobowe na Aimable Twahirwa, bose bakaba bagera ku munani.
Ubusanzwe iri rushanwa ribera mu gihugu cya Kenya, rikitabirwa n’imbaga y’abantu benshi, kuri iyi nshuro rikaba rizakorerwa no mu Rwanda, hatorwa ibyiciro bitandukanye bifite uruhare mu iterambere rya muzika ihimbaza Imana mu karere.
Umunyarwanda Bahati Alphonse ni we uherutse kwegukana iri rushanwa, mu mwaka ushize.



















TANGA IGITEKEREZO