Yabivugiye mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, ubwo yasuraga abayisilamu bo mu Ntara y’Amajyepfo kuri iki cyumweru.
Ni muri gahunda yo kungurana ibitekerezo ku byo bakora hagamijwe guteza imbere idini ya Islam mu Rwanda no kugira uruhare mu kubaka igihugu.
Sheikh Hitimana yagarutse ku mibanire n’imikoranire hagati y’amadini asaba abayisilamu kubanira neza abo badahuje idini.
Mu Murenge wa Ngoma aho yabivugiye higeze kugaragara ibikorwa by’urugomo mu mwaka wa 2017 aho abantu bitwaje amacumu, imihoro n’ubuhiri bateye urusengero rwa ADEPR batema abakirisitu, 25 bajyanwa kwa muganga.
Yagize ati “Bavandimwe hano mu gihugu cyacu turi Abayisilamu ariko hari abandi bavandimwe bafite amadini yabo basengeramo duhuje igihugu, duhuje ubuvandimwe; ni ngombwa ko na bo tugomba kubazirikana mu mibanire yacu tukabana na bo neza mu bwuzuzanye.”
Ubwo urwo rusengero rwa ADEPR rwagabwagaho igitero n’abantu bataramenyekanye, bamwe mu bahaturiye bavuze ko bakeka ko ari amakimbirane atangiye kugaragara hagati y’amadini kuko ako gace gatuwe cyane n’abayisilamu kuva hambere.
Icyo gitero cyagabwe nyuma y’iminsi mike bamwe muri abo bakirisitu batangiriwe mu nzira n’abagizi ba nabi barabakubita banabambura bimwe mu bintu bari bafite birimo telefoni.
Sheikh Hitimana yavuze ko idini ya Islam ari idini y’amahoro, bityo ko abayisilamu bakwiye kwirinda bimwe mu bikorwa bijya bibagaragaraho bikabangiriza isura.
Bamwe mu bayisilamu baganiriye na IGIHE bavuze ko bitewe n’inyigisho nziza bahawe mu idini bazi ibyiza byo kubana n’abantu bose nta kuvangura.
Mu Ntara y’Amajyepfo habarurwa imisigiti igera kuri 83 iboneka mu turere umunani tuyigize.
Bakora n’ibikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage nko kubaka amashuri, amasoko, koroza inka abaturage no kubegereza amazi meza.







Ibitekerezo 0