00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukamazimpaka agiye kwizihiza imyaka 44 amaze abonekewe i Kibeho

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 11 January 2026 saa 10:23
Yasuwe :

Mukamazimpaka Nathalie uri mu bakobwa batatu bemejwe na Kiliziya Gatolika ko babonekewe i Kibeho agiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 44 icyo gikorwa kimaze kibaye.

Mu butumwa bujyanye n’ubutumire bwashyizwe ahagaragara n’Ingoro y’Amabonekerwa ya Kibeho bugaragaza ko uwo munsi Mukuru uzabera i Kibeho mu Ngoro ya Bikiramariya Nyina wa Jambo ku itariki 12 Mutarama 2026.

Ibyo birori biraza kubimburirwa n’igitambo cya misa mu gitondo Saa kumi n’Ebyiri n’Igice.

Saa Yine hazakurikiraho kuvuga ishapule, gusabira ingo n’imiryango, ndetse hatangwe n’isakaramentu rya Penetensiya, Saa Tanu hakurikireho misa nyirizina y’isabukuru ya Mukamazimpaka.

Iyo ngoro yatumiye abashaka kuzajya kwifatanya na Mukamazimpaka kwizihiza iyo sabukuru i Kibeho ariko igaragaza ko abatazajyayo bakurikirana uwo muhango ku bitangazamakuru bya Kiliziya Gatolika mu Rwanda no mu mbuga nkoranyambaga.

Mukamazimpaka yabonekewe we n’abandi bakobwa batatu ubwo bigaga mu ishuri ryisumbuye rya Groupe Scolaire Mère du Verbe i Kibeho.

We na mugenzi we Mukangango Marie Claire babonekewe mu ntangiriro za 1982 mu gihe Mumureke Alphonsine we yari yabonekewe mu Ugushyingo 1981.

Gusa Kiliziya Gatolika yemeje amabonekerwa yabo ku itariki 29 Kamena 2001.

Mukamazimpaka kuri ubu afite imyaka 62 y’amavuko ariko nta mugabo yigeze ashaka kandi si Umubikira ndetse avuga ko yagumye i Kibeho nk’uko Bikiramariya wababonekeye yabimusabye mu gihe Mumureke we ari Umubikira uba mu Butaliyani. Mukangango we yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE, Mukamazimpaka yavuze ko ibyo babonekewe birimo intambara yashushanyaga Jenoside yakorewe Abatutsi byasohoye ndetse ko nyuma yongeye kubonekerwa ariko ko Bikiramariya yababwiye ko atazongera kubonekera abantu ku mugaragaro.

Amabonekerwa ya Kibeho ni yo yonyine yabayeho ku Mugabane wa Afurika mu yagera kuri 16 amaze kwemezwa na Kiliziya Gatolika kugeza ubu.

Haganwa n’abaturutse mu bice byose by’Isi nk’ahantu hakorerwa ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana.

Ahitwa i Nyarushishi mu Murenge wa Kibeho hashyizwe n’ishusho ndende ya kabiri ku Isi igaragaza Yezu, ifite uburebure bwa metero esheshatu n’ibilo 950.

Abenshi bagana i Kibeho buri tariki ya 15 Kanama, umunsi w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, na buri 28 Ugushyingo ku munsi wizihirizwaho ayo mabonekerwa.

Nibura ku mwaka Kibeho ibarirwa abasaga miliyoni n’ibimbi 200 by’abayisura kubera aya mabonekerwa.

Mukamazimpaka Nathalie agiye kwizihiza imyaka 44 amaze abonekewe i Kibeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages