Uyu mugabo uherutse gusohora indirimbo ‘Uduhembure’ isaba Uwiteka kugoboka Isi muri ibi bihe, yavuze ko ubuhungiro abantu bafite muri iki gihe ari ukwishingikiriza ku Mana yonyine.
Ati “Inganzo nayikuye mu cyanditswe kiri muri Habakuki 3:2. Ubwo nasomaga aya magambo nibwo natekereje ko nasaba Imana kugira ngo iduhembure mu gihe gisa n’iki kugira ngo abantu banogere Imana.”
Ayo magambo yo muri Habakuki agira ati “Uwiteka we, numvise inkuru zawe zintera ubwoba, Uwiteka we, hembura umurimo wawe hagati yo muri iyi myaka. Hagati yo muri iyi myaka ujye uwumenyesha, mu burakari wibuke kubabarira.”
Isi imaze hafi umwaka ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus cyatumye ibikorwa bimwe na bimwe bihagarara, ku buryo hari ababuze ababo cyangwa ababuze aho bakuraga imibereho.
Muragwa yavuze ko kwishingikiriza Imana ariyo nzira nziza muri ibi bihe. Ati “Niba hari abantu bashobora kuba bananijwe na COVID-19, nk’abizera navuga ngo duhumure Imana izaturinda kandi izayidukiza.”
Uyu muhanzi yavuze ko nk’umukirisitu ari inshingano ze kwamamaza ubutumwa bwiza kuko “ariyo nshingano ikomeye Imana yadusigiye abayizera.”
Yavuze ko nubwo amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri, yatangaje ko azakomeza gukora indirimbo zihimbaza Imana ndetse hari izo akiri gutunganya.
Indirimbo ye ‘Uduhembure’ yakorewe muri Studio ya Boris and Bruce mu Mujyi wa Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!