Musenyeri wa Diyoseze ya Kigali, Nathan Amooti Rusengo, yerekanye ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigamije kubakira ku mateka Abanyarwanda banyuzemo kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba ukundi.
Ati “Iyo twibuka gutya, tuba twibuka amateka yacu nk’Abanyarwanda kandi bifatanye isano na Bibiliya. Kwibuka ntabwo ari ugushira isoni, si no guta umuco, ahubwo bituma menya uwo ndi we noneho nkubakira aho ngaho.”
Yagaragaje ko nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Abanyarwanda bagomba gukomeza kwibuka biyubaka aho guheranwa n’agahinda.
Ati “Icyo tubwira abakirisitu by’umwihariko abakiri bato, ni ukubaka ubwo budaheranwa. Ubudaheranwa ntabwo ari ukubaka inzu n’imihanda gusa, ahubwo ni ukwiyubaka mu mutima ndetse n’ubunyangamugayo kugira ngo tugire icyo dusigira umuryango Nyarwanda.”
Yagaragaje ko amadini akwiye kugira uruhare rukomeye mu kubaka ubudaheranwa bw’Abanyarwanda nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, na cyane ko hari n’abanyamadini bayigizemo uruhare.
Ati “Iyo tubwira umuntu ngo ihane ibyaha, haba harimo kwihana kwa kugira nabi, kwa kwangiza, kuko iyo tuvuga icyaha ni ikintu cyangiza icyiza, iyo ucyihannye rero uba utangiye kubaha ikiremwamuntu no kugihesha agaciro…Iyo twibuka nk’uko tuba twibutsa abantu ngo turemwe mu ishusho y’Imana, nta muntu wemerewe kwangiza ya shusho y’Imana. Umuntu yemerewe kubaho, dufite uburenganzira bwo kubaho, nta muntu rero ukwiye gutwara ubuzima bw’undi kubera uko yavutse.”
Musenyeri Amooti Rusengo yashimangiye ko abayobozi b’amadini n’amatorero bagomba guhozaho mu kwigisha abantu no guharanira ko icyiza gitsinda ikibi.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis, yasabye abakirisitu gukomeza kugira uruhare mu kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayihakana bakanayipfobya.
Ati “Ndagira ngo buri muntu wese afate urumuri amurikire abandi, mu Mujyi wa Kigali ni bake cyane batagera mu rusengero, ni ukuvuga ngo tubigishije uko bikwiye, inzego za Leta twasigara nta n’akazi dufite. Babaye bagenda uko bikwiye, bakagenda nk’uko Mohamed yabivuze, uko Yezu yatubwiye…nagiraga ngo mbasabe dukorere hamwe, tunasenyera umugozi umwe.”
Yasabye abigisha ivanjiri n’ubutumwa bwiza bwa Yesu, kongeramo imbaraga no kwishungura kugira ngo ikibi kitazongera guhabwa intebe ukundi.
Umushakashatsi akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Eric Ndushabandi, yagaragaje ko abakirisitu bagomba kugira uruhare mu kwamagana abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abashaka kugoreka amateka.
Yakomeje ati “Turazirikana kugira ngo umukirisitu yitandukanye na Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, kandi ayirwanye itazongera n’ahandi ku Isi. Reka dushyireho amatsinda mato, aho abantu baganirira bakagenda babisenya buhoro buhoro.”
Yagaragaje ko uko abakirisitu bumvira abayobozi b’amadini n’amatorero, bikwiye kuba impamvu yo gushyira imbaraga mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, kwigisha amateka y’ukuri no kwirinda ko amoko yazongera kurusha imbaraga ubutumwa bwiza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!