Yabigarutseho kuri uyu wa 4 Kamena 2023, asobanura ko hari mugenzi we bigeze kuganira, amutekerereza uburyo bamuhaye ibihumbi 10$ ngo ajye mu ruhande rw’abashyigikiye ubutiganyi.

Ati “Yarambwiye ngo ubwo ni uko yari make, iyo baguha miliyoni wari kuyakira ariko niyo ziba eshanu ntabwo nari kuyakira. Nonese urareba uko ngana uku n’iki gihagararo nagurwa miliyoni eshanu? Kereka bagejeje wenda mu majana kandi nabwo ntibyakunda.”

Musenyeri Mbanda aherutse gutangaza ko ubwo yari amaze kugirwa Musenyeri yatumiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahabwa iyo sheki y’ibihumbi 10 by’amadorali ariko akayitera ishoti.

Yagize ati “Iyo sheke ndayitegereza yanditseho amazina yanjye kandi mbona ayo mafaranga tuyakeneye ariko nyabonamo umutego, nyabonamo ikibazo, nyabonama kwica imyizerere yanjye, nyabonamo gushyigikira inyigisho zitari zo, ndayifata nyicishamo umurongo ndayibasubiza. Barambwira bati ni wowe munyafurika wa mbere tubonye wanga amafaranga.”

Yakomeje avuga ko hari umuvugabutumwa wo muri Kenya wavuze ko bari bakwiye kurya amafaranga y’abababwira kwifatanya nabo ariko ntibakore ibyo babasaba, agaragaza ko nabyo bidakwiye.

Musenyeri Laurent Mbanda yabwiye abakirisitu ko Itorero Angilikani ry’u Rwanda ritazigera ryemera ko ababana bahuje ibitsina bahabwa inshingano mu itorero.

Ati “Niba ari ugucana umubano bigomba kubaho ariko ntabwo twahindurwa n’amafaranga oya. Ibyo bisa no kugurisha ibyo twizera.”

Musenyeri Laurent Mbanda yahishuriye abakirisitu ko amafaranga atagura ukwizera
Musenyeri Laurent Mbanda yahishuriye abakirisitu ko amafaranga atagura ukwizera