Bishop Rwandamura Charle ukuriye idini rya UCC (United Christian Church) yavuze ko abakene badateze kwinjira mu ijuru kubera ko ubukene butuma bakora ibibi byinshi.
Aganira na IGIHE, Rwandamura yatubwiye abakene batazajya mu ijuru, kuko aribo bambuzi, abajura, bahemuka bashaka amaronko, mu nsengero ntibanatange amaturo nk’uko bikwiye.
Ibi ariko bamwe mu batuye umujyi wa Kigali baganiriye na IGIHE babitera utwatsi bemeza ko Rwandamura yanga abakene kubera ntacyo batanga gishyitse mu idini rye.
Umwe yagize ati: “ Yaba umukire arambura, yaba umukene arambura kuko bari mu Isi, ahubwo umuntu wese azajya mu ijuru bitewe n’ukuntu yakiriye imana.”
Abandi baganiriye na IGIHE bemeza ko nta na hamwe muri Bibiliya handitse ko abakene batazajya mu ijuru. Bati ahubwo Yezu agabira ijuru “Abakene ku mutima”.
Abandi bemeza ko no muri Bibiliya Yezu ashimira umupfakazi w’umukene utura duke kuko ari two yari aafite gusa, akanenga umukire utura byinshi kandi mu by’ukuri ari duke yajogoye muri bya Mirenge atunze.
Muri kimwe mu bitabo bigize bibiriya, Ivanjiri ya Matayo Yezu avuga kwinjira u bwami bw’ijuru k’umutunzi bikomeye kurusha uko ingamiya yanyura mu mwenge w’urushinge.



















TANGA IGITEKEREZO