00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB yihanangirije abavugabutumwa bacucura abaturage (Video)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 5 October 2023 saa 07:55
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Col. Jeannot Ruhunga, yagaragaje ko abitwikira imyemerere bagashaka gucuza rubanda utwabo batazihanganirwa.

Ibi yabigarutseho mu mu kiganiro Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, byagiranye n’itangazamakuru ku wa 4 Ukwakira 2023.

Yagize ati “Abantu ntabwo bakwitwaza imyemerere ngo bumve ko ari uburenganzira bwabo busesuye kandi bifite ingaruka ku bandi.’’

Yagaragaje ko amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ateganya ko gushyira undi mu kaga, kwangisha abantu gahunda za Leta byose bihanirwa n’amategeko.

Col Ruhunga yavuze ku baturage bagiye bafatwa banze ko abana bakingirwa imbasa kuko imyumvire yabo ngo itabibemerera.

Ati “Uwo mwana si umutungo wawe, ni abana b’igihugu bataragira ubushobozi bwo kwifatira icyemezo. Iyo ubakingiranye mu nzu ukanga ko bafata urukingo rw’imbasa, tugufata nk’umuntu ushyira abandi mu kaga. Icyo gihe tugukorera dosiye.’’

Yatanze n’ingero aho usanga umuntu ateraniriza abantu benshi iwe ngo ari kubahesha umugisha no kubabatiza ngo babe ‘abatagatifu’ kandi nta torero rizwi babarizwamo.

Yunzemo ati “Ugasanga abantu 150 bavuye mu turere nka 15 cyangwa 20, baje kubatizwa ngo babe abatagatifu. Ibyo si imyemerere, ni akavuyo.’’

Yahise atanga urugero ku muvugabutumwa uherutse gutabwa muri yombi, akurikiranyweho kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Nubwo atavuze izina ariko hafi aha uheruka gufatwa ni Pasiteri Harerimana Joseph uzwi ku izina rya “Apôtre Yongwe’’, watawe muri yombi ku wa 1 Ukwakira 2023.

Col Jeannot Ruhunga ati “Mwumvise umupasiteri twafashe ejobundi. Ntiwajya hariya ngo wikarakase, ufatirane ibibazo cyangwa imyumvire mike y’abaturage, utangire ubakureho utwabo ku mugaragaro. Ngo uwashatse fiancé akamubura, ashyire ituro hano arataha yamubonye. Ibyo si ibintu igihugu cyareberera kuko ni ubwambuzi bushukana kandi ni icyaha mu mategeko yacu ahana.’’

Apôtre Yongwe aheruka gutabwa muri yombi akurikiranyweho kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya

Apôtre Yongwe kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

Nubwo ari we watawe muri yombi ariko abahanuzi bizeza abantu ibitangaza biyongera umunsi ku wundi.

Benshi bakunze gufatirana abantu n’ubujiji cyangwa imyumvire, bakabizeza ko nibatanga amafaranga bashobora kubasengera ibibazo bafite bigakemuka.

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ugihamijwe, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

Bivugwa ko Apôtre Yongwe watawe muri yombi na we yasabaga abantu amafaranga kugira ngo abasengere abizeza ibitangaza bikarangira bitabaye bityo bakabona ari ubutekamutwe abakorera.

Hari amashusho yigeze gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga Apôtre Yongwe ari mu Itorero City Light Church ahamagarira abantu bafite ibibazo bibabangamiye gutanga amaturo y’uko abibakemuriye.

Apôtre Yongwe yabaye umuvugabutumwa n’umuhanuzi. Azwi cyane mu bazamuye icyumba cy’amasengesho muri ADEPR Nyarugenge yayoboye. Ubu ni Umuyobozi w’Itorero Horebu rikorera ku Kagugu mu Karere ka Gasabo.

Abayobozi batanze ikiganiro ni Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Felix Namuhoranye (ibumoso); Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred; Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Col. Jeannot Ruhunga

Video: Igena Sage Aggée


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages