Sarah Mullally ni umuyobozi waryo wa 106 mu Bwongereza. Umuhango wo kumwimika wabereye muri Cathédrale St Paul i Londres, kuri uyu wa 28 Mutarama 2026.
Uyu mugore yakunze kutavurwaho rumwe n’abo muri iri torero hirya no hino ku Isi, barimo n’abo mu Rwanda kubera ko yagaragaje ko ashyigikiye abaryamana bahuje ibitsina.
Yatowe mu Ukwakira 2025. Umuhango wabaye ku wa 28 Mutarama wari uwo kumwemeza mu buryo ntakuka.
Icyo gihe atorwa, umuryango ugamije gukomeza no guha imbaraga inyigisho z’Ijambo ry’Imana mu Itorero Angilikani (GAFCON), uri mu yamaganiye kure itorwa rya Sarah Mullally.
GAFCON iyoborwa na Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Dr. Mbanda Laurent wavuze ko ibyakozwe bihabanye n’ibyo Bibiliya yigisha.
Sarah Mullally yatangaje ko ahamya adashidikanya ko kuba muri uyu mwanya yatorewe, bizamufasha kurwanya ivangura n’ihohoterwa rikorerwa abagore, dore ko hari abatari mu mwanya nk’uko ngo babe babasha kurivuga.
Yavuze ko bitewe n’uwo mwanya yatorewe, azakoresha ayo mahirwe agashyiraho uburyo butuma buri wese yumva yisanga hatagendewe ku gitsina runaka.
Ati ‘‘Nzi icyo bivuze kuba muri uyu mwanya. Ni ingenzi kuri njye kuvuga ku karengane gakorerwa abagore, kubera ko hari abatawufite bashidikanya ku kubikora. Niyemeje ko nzaharanira ko abantu bose bisanga.”
Yavuze kandi ko kuba ari we mugore wa mbere utorewe uwo mwanya ukomeye mu Itorero rya Angilikani hari abazibanda ku kugaragaza ibikorwa bye, ariko ko na none yishimira uko abandi bagiye bamushyigikira.
Sarah Mullally w’imyaka 64 afite abana babiri yabyaranye na Eamonn Mullally. Akomoka mu Mujyi wa Woking wo mu gice cya Surrey. Ni mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Londres. Uyu mukecuru yabaye umuforomo mukuru w’u Bwongereza kuva mu 1999 kugeza mu 2004.
Mu 2005 yashimiwe n’Ubwami bw’u Bwongereza nyuma yo kugira uruhare mu guteza imbere ubuforomo n’ububyaza.
Mbere yo kugirwa musenyeri wa 133 wa Londres mu 2018 yari musenyeri w’Umujyi wa Crediton mu Burengerazuba bw’u Bwongereza kuva mu 2015 kugeza mu 2018.
Gutora Umushumba Mukuru w’Itorero Angilikani ry’u Bwongereza ni ibintu bikorwa mu ibanga. Atorwa n’itsinda rizwi nka ‘Crown Nominations Commission’, riba rikuriwe n’umuntu wayoboye urwego rw’Ubutasi rw’u Bwongereza, MI5 Risabwa ko bibiri bya gatatu ry’abagize iri tsinda byemeranya ku bakandida babiri.
Nyuma amazina yabo agashyikirizwa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza na we ahagitamo umwe ubundi Umwami w’u Bwongereza akamwimika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!