Nkuko bigarukwaho n’abitabiriye inama itegura icyumweru cya Bibilia mu Rwanda, Abakristu barasabwa kudahina ibiganza mu kugura Bibiliya, kuko ari ifunguro ritunga roho bigahamywa no kubana n’ijambo ry’Imana.
Ibi n’ibigarukwaho na Visi Perezida w’Umuryango wa Bibilia mu Rwanda, Padiri Karangwa Hildebrand akaba n’Umusaseridoti uhagarariyemo Abepiskopi Gatolika, aho avuga ko nk’abanyamadini bafite icyo bahuriyeho kibahuza kandi n’abayoboke babo bagahuzwa na Kristu. Asaba ko buri mukristu gutunga Bibiliya nk’intwaro ye.
Padiri Karangwa ati “Abantu be kumva ko Bibiliya ari igitabo gitangirwa nk’impano, ahubwo bashyireho akabo mu kuyigira, kuko itandikirwa ku buntu ahubwo batange ubufasha mu gukomeza kuyandikisha no kuyigeza kubayikene mu mpande zose.”
Ibi kandi ngo bizarushaho kwagura ubusabane n’abayoboke babo no gukomera mu isanamitima ry’Abanyarwanda, mu gihe bagifite ibikomere by’ibyabaye nk’uko umuyobozi w’Itorero Pantekote mu Ntara y’Amajyepfo, Pasitori Kalisa Jean Marie Vianney abivuga.
Mu butumwa butangwa n’ababayobozi b’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, barasaba buri wese kwitabira icyumweru ngarukamwaka cya Bibiliya mu Rwanda, kizatangira ku wa 4 kugeza kuya 12 Gicurasi 2013.



















TANGA IGITEKEREZO