Umugabo n’umugore we wari utwite inda y’amazi ane batwikiwe mu itanura batwikiramo amatafari n’agatsiko k’abaturage babaziza gutuka igitabo korowani gitagatifu ku bw’Abayisiramu mu cyumweru gishize.
Abakirisito babiri Shehzad Masih n’umugore we Shama Bibi bakoraga akazi ko gutwika amatafari mu itanura.
Bazize kuba uyu mugore yarataye impapuro za korowani mu gatebo k’imyanda ubwo yari arimo gukora isuku.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP dukesha iyi nkuru gitangaza ko uwabonye uwo mugore akora ibyo yahise ajya kubibwira Imam bigahita bitangira kubakomerana.
Abantu basaga 1500 barateranye batangira kubakubita bitonganya ko bagomba kubica ngo bubahe umuhanuzi wabo Muhammad.
Bati « twiteguye kubatamba duhesha icyubahiro umuhanuzi wacu »
Shehzad Masih n’umugore we bakomeje gutaka ari nako basaba imbazi ko babikoze batabishaka ariko abo bantu babajyana nko muri metero 20 bavuye aho bari bari maze babinjiza mu itanura batwikiramo amatafari baratokombera.
Ku wa gatatu tariki ya 5 ugushyingo polisi yo muri icyo gihugu yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu 44 bakekwaho kugira uruhare muri icyo gikorwa.
Kenshi muri Pakistan abashinjwe ibyaha biyitirira idini ya Isiramu ntibakunze guhanwa kuko ubuyibozi buba butinya imitwe ya Kiyisiramu.


















TANGA IGITEKEREZO