00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Francis atewe impungenge n’abatuye Isi batagiha agaciro muntu

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 1 January 2015 saa 01:47
Yasuwe :

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yasabye Isi guharanira amahoro, bagahinduka birinda intambara, kurenganya n’urugomo.
Mu isengesho ry’indamutso ya Malayika Papa Francis yayoboye ku wa Gatatu tariki ya 31 Ukuboza 2014, yagarutse ku buryo abatuye Isi batagiha agaciro gakwiye bagenzi babo .
Muri iri sengesho ryabereye ku rubuga rwa Petero Mutagatifu i Vatikani Papa yagaragaje ko ababajwe n’uburyo abantu badahinduka bagakomeza gushoza intambara, no gukora ibikorwa (…)

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yasabye Isi guharanira amahoro, bagahinduka birinda intambara, kurenganya n’urugomo.

Mu isengesho ry’indamutso ya Malayika Papa Francis yayoboye ku wa Gatatu tariki ya 31 Ukuboza 2014, yagarutse ku buryo abatuye Isi batagiha agaciro gakwiye bagenzi babo .

Muri iri sengesho ryabereye ku rubuga rwa Petero Mutagatifu i Vatikani Papa yagaragaje ko ababajwe n’uburyo abantu badahinduka bagakomeza gushoza intambara, no gukora ibikorwa by’ihohoterwa, urugomo n’akarengane.

Yasabye Isi kumva ijwi ry’amahoro ku bantu bari mu bibazo bitandukanye.

Ati « Mu by’ukuri umutima w’abantu wabaye iki? Umutima w’ikiremwa muntu wabaye iki ? »

Yakomeje agira ati «Igihe kirageze ngo birangire. »

Yakomeje asaba buri wese guhaguruka akiha intego yo kubaka umuryango w’ukuri kandi urangwa n’ubufatanye.

Muri iyo misa yo gusoza umwaka, initwa Te Deum(Singizwa Nyagasani) yasabye abatuye Isi kurengera abakene aho kwirengera ku bakene, asaba buri wese kugira imbaraga zo kubyamamaza mu mijyi y’Isi.

Yasabye kandi ko Isi yafasha abakene n’ab’intege nke aho kubifashisha mu nyungu zayo.

Yagize ati “ Mu mujyi iyo abakene n’abafite imbaraga nke bavuwe, bafashijwe bagatera imbere muri sosiyete byerekana intambwe muri Kiliziya no mu gihugu.”

“Nyamara iyo igihugu gitererana abakene, kibatoteza, kibahindura abanyabyaha,, kibatesha agaciro, iki gihugu gikeneshwa n’umwiryane, kikabura ubwigenge, kigahindura abantu abacakara..”

Mu Gushyingo 2014, Papa yamaganye imico y’abantu bagize amafaranga imana yabo, mu ibaruwa yagenewe abakirisitu.

Yasabye ko Kiliziya yakomeza gutanga urugero yita by’umwihariko ku bakene.

Kiliziya Gatorika yizihiza buri tariki ya 1 Mutarama umunsi mpuzamahanga wahariwe amahoro.

Uw’uyu mwaka wa 2015 ufite insanganyamatsiko igira iti« Ntitukiri abacakara ahubwo turi abavandimwe. » Wizihijwe ku nshuro ya 48.

Kuri ubu abantu basaga miliyoni 36 bugarijwe n’ubucakara harimo imirimo y’agahato no gusambanywa.

Yasabye abantu kurangwa n’ibikorwa by’urukundo rwa kivandimwe no kwirinda icyorezo gitesha agaciro muntu, birimo ubukene, ruswa, amakimbirane, iterabwoba n’ibindi.

Yanenze cyane abifashisha ikoranabuhanga ngo bagushe urubyiruko muri ibyo byorezo babasezeranya imirimo itabaho, anenga ibihugu bifata abaimukira bikabafunga mu buryo budaha agaciro muntu,

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages