00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Francis yaciye amarenga yo kwegura

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 16 March 2015 saa 09:50
Yasuwe :

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yatangaje ko ashobora kwegura nk’uwo yasimbuye Benedigito wa XVI .

Ubwo yari mu kiganiro na televiziyo yo muri Mexico ku isabukuru y’imyaka ibiri amaze ayoboye Kiliziya Gatolika, yagize ati” Ndumva ubushumba bwanjye buzaba buto. Imyaka ine cyangwa itanu, simbizi, wenda wasanga nzamara ibiri cyangwa itatu.”

Papa Francis na mugenzi we yasimbuye Benedigito wa XVI

Yashimye kuba Benedigito wa XVI wamubanjirije yarafashe umwanzuro wo kwegura mu 2013.

Ati” Benedigito ntakwiye gufatwa nk’udasanzwe […] Birashoboka ko azaba ari we wenyine weguye mu gihe kirekire cyangwa ntabe wenyine.”

Mu minsi ishize nabwo, Papa Francis yigeze kuvuga ko ashobora kwegura ariko ko adashyigikiye igitekerezo cy’uko abashumba ba Kiliziya Gatolika bashyirirwaho manda.

Ati” Yahishuye ko imirimo ashinzwe ituma akumbura gukora utuntu tworoheje nko kujya kurira ahantu “Pizza” ntawe umuhagaze hejuru.”

Papa Francis yatorewe kuyobora Kiliziya ku ya 13 Werurwe 2013. Ni we mushumba wa Kiliziya wa mbere ukomoka muri Amerika y’Epfo.

Mu kiganiro na Televisa yemeye ko yatunguwe no kugirwa Papa kuko yerekeje I Vatikani ateganya kongera gusubira mu gihugu akomokamo, Argentine.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages