00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Francis yemeje ko n’inyamaswa zizajya mu ijuru

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 13 December 2014 saa 08:27
Yasuwe :

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis yemeje ko n’inyamaswa zitazapfa burundu ko ahubwo zizajya mu ijuru nkuko ijambo ry’Imana ribivuga.
Iki gisubizo kiraza gusubiza ikibazo abantu bakunze kwibaza imyaka n’imyaka ku byerekeranye niba n’inyamaswa zizagenerwa ubwami bw’ijuru nkuko abantu babutegereranyije icyizere.
Kiliziya nta makuru yakunze gutanga kuri iki kibazo. Papa Piyo wa IX, wamaze ku imyaka irenga 30 ayoboye Kiliziya Gatolika yemeraga ko imbwa n’izindi nyamaswa (…)

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis yemeje ko n’inyamaswa zitazapfa burundu ko ahubwo zizajya mu ijuru nkuko ijambo ry’Imana ribivuga.

Iki gisubizo kiraza gusubiza ikibazo abantu bakunze kwibaza imyaka n’imyaka ku byerekeranye niba n’inyamaswa zizagenerwa ubwami bw’ijuru nkuko abantu babutegereranyije icyizere.

Kiliziya nta makuru yakunze gutanga kuri iki kibazo. Papa Piyo wa IX, wamaze ku imyaka irenga 30 ayoboye Kiliziya Gatolika yemeraga ko imbwa n’izindi nyamaswa zitagira umutimanama bityo ntizigenerwe ijuru.

Papa Francis we yagaruriye icyizere abatunze inyamaswa. Ubwo yahumurizaga umwana wari ufite imbwa yari imaze gupfa, yagize ati “ Paradizo ni iy’ibiremwa byose by’Imana.”

Kinyamakuru TheIndependent cyatangaje ko Papa Francis wasimbuye Benoît XVI muri Werurwe 2013 yatunguye abatsimbaraye ku bya kera.

Yakunze kuvuga ko ababana bahuje ibitsina ari bantu nk’abandi ko bemerewe gusenga nk’abandi Bakirisitu .

Abapfushije inyamaswa zabo bizera ko bazongera bakabona izo nshuti zabo.

Muri Bibiliya hari inyamaswa zigaragara nk’ikibi, nk’ingugube Yezu yoherezamo imyuka mibi yari yarigaruriye umuntu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages