Radiyo Vatican yatangaje ko Papa Francis yemeje ko azasura Uganda na Repubulika ya Centafrique mu rugendo rwe azagirira muri Afurika mu Gushyingo, ndetse akaba anashobora kongera ibihugu azageramo agasura na Kenya.
Uru ruzinduko ruzaba rubaye urwa mbere Papa Francis azaba agiriye ku mugabane wa Afurika kuva yajya kuri uyu mwanya.
Gusura ibi bihugu Papa yabitangarije mu mwiherero Mpuzamahanga wa Gikirisitu w’Abasenyeri n’Abapadiri hamwe n’Abadiyakoni baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi wavugaga ku ivugabutumwa rishya.
Papa Francis ngo ashobora kongera Kenya mu bihugu azasura mu Gushyingo aho atigeze yemeza niba koko azagera muri iki gihugu kubera ibibazo by’imitegurire y’urugendo rwe.
Kenya imaze igihe ihanganye n’umutwe ugendera ku mahame y’idini ya Islam wa Al Shabaab, uherutse no kwigamba ko ariwo wivuganye abanyeshuri barenga 140 muri Kaminuza ya Garissa.
Papa Francis wimitswe mu mwaka wa 2013, aritegura muri uyu mwaka kugirira ingendo mu bihugu bya Equador, Bolivia na Paraguay kuva Kuwa 6 na 13 Nyakanga, naho muri Nzeli akazasura Cuba na Leta zunze ubumwe za Amerika.


















TANGA IGITEKEREZO