Ni uruzinduko Papa Leo XIV azagirira mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati ari byo Turikiya na Liban mu Ugushyingo uyu mwaka, nyuma y’uko Papa Francis yari yapanze kubisura mbere y’uko yitaba Imana ariko akaza kubisubika bitewe n’uburwayi.
Papa Leo XIV azahera muri Turikiya tariki 27-30 Ugushyingo 2025, akomereze muri Liban kuva tariki ya 30 Ugushyingo kugeza ku ya 2 Ukuboza.
Gusura ibyo bihugu byombi bisanzwe byiganjemo abayoboke b’idini ya Isilamu bigamije gushimangira ubumwe hagati y’ayo madini yombi.
Muri urwo ruzinduko kandi biteganyijwe ko Papa Leo XIV azagira umwanya wo kuganira ku ngingo ijyanye n’amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati n’ingorane abakirisitu bahuye na zo muri iki gihe hari kuba intambara muri Gaza.
Papa waherukaga gusura Liban ni Papa Benedict XVI mu 2012.
Liban ni kimwe mu bihugu by’Abarabu kiyobowe n’umukirisitu ndetse ni na cyo gifite umubare munini w’abakirisitu mu Burasirazuba bwo Hagati bwose kuko bagera kuri 1/3 cy’abayituye.
Ni mu gihe muri Turikiya, Papa Francis azanasura agace ka Iznic kabereyemo Inama ya Nicaea mu myaka 1700 ishize.
Ni inama yatangiwemo icyerekezo mu bijyanye n’imyemerere ya gikirisitu kuko hari ingingo zitumvikanwagaho icyo gihe zirimo uburyo bwo gufata Yezu no gushyiraho amategeko amwe n’amwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!