00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Leo XIV yinjiye mu mpaka ku bijyanye no gukuramo inda muri Amerika

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 2 October 2025 saa 10:54
Yasuwe :

Papa Leo XIV yinjiye mu mpaka ziri mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika muri Amerika ku gukuramo inda, agaragaza ko kubaha ubuzima mu kwemera kwa Kiliziya Gatolika bisobanutse neza kandi ko bikora ku ngingo zose.

Ni ubwa mbere Papa Leo XIV yari agize icyo avugira mu ruhame ku bijyanye no gukuramo inda, kuva yatorwa.

Kubivugaho byashamikiye ku mpaka zadutse mu bayoboke ba Kiliziya muri Amerika by’umwihariko bo muri Leta ya Chicago Papa avukamo.

Ni impaka zazamuwe n’igihembo Musenyeri wa Chicago, Cardinal Blase Cupich ashaka guha Umusenateri witwa Dick Durbin muri Leta ya Illinois kuko ashyigikira ko abana bakomoka ku bimukira batagira ibyangombwa bajya bafatwa nk’abaturage ba Amerika.

Icyakuruye impaka kuri icyo gihembo ni uko Senateri Dick Durbin wanafashwe nk’impirimbanyi mu kurengera abana ashyigikira gukuramo inda, bituma bamwe babishyigikira abandi barabyamagana.

ABC News yanditse ko Papa Leo XIV abajijwe uko abyumva yasubije ko kubaha ubuzima muri Kiliziya Gatolika bidakora ku ngingo zimwe ngo ahandi hasigare.

Yagize ati “Niba umuntu avuga ko adashyigikira gukuramo inda ariko agashyigikira igihano cy’urupfu ubwo twavuga ko yubaha ubuzima? Cyangwa niba abafata abimukira nabi ubwo twavuga ko bubaha ubuzima?”.

Ibyo bigaragaza ko Papa Leo XIV adashyigikiye ko Senateri Dick Durbin ahabwa icyo gihembo na Musenyeri wa Chicago kuko nubwo yahirimbaniye uburenganzira bw’abimukira ariko ashyigikira gukuramo inda Kiliziya ifata nk’icyaha.

Papa Leo yongeyeho ko adafite amakuru yose kuri Senateri Durbin ariko ko ibyo kumuha igihembo byabanza gusuzumwa neza.

Yavuze ko inyigisho za Kiliziya zisobanutse ku ngingo zitandukanye z’imibereho gusa agaragaza ko nta muntu ugira ibisubizo ku bibazo byose ariko ari ngombwa kubiganiraho nk’abantu bagashaka uko byakemuka bakoresheje ineza.

Nyuma y’uko Papa Leo XIV atanagaje ibyo, Senateri Durbin yatangaje ko icyo gihembo adashaka kugihabwa.

Ukwemera kwa Kiliziya Gatolika ntigushyigikira gukuramo inda ndetse ikunda kuvuga ko igihano cy’urupfu kidwakiye gutangwa. Ku kijyanye n’abikumukira naho Kiliziya Gatolika igaragaza ko bakwiye gufatwa neza ishingiye ku nyigisho za Bibiliya zivuga ‘guha ikaze abanyamahanga’.

Papa Leo XIV yinjiye mu mpaka ku bijyanye no gukuramo inda muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages