Yabitangaje ku wa 10 Ukwakira nyuma y’iminsi mike Minisiteri y’Ingabo ya Amerika ivuze ko iteganya kwerekana imbonankubone uko umuntu azicwa.

Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth, yatangaje ku wa Kane ko igisirikare cya Amerika kizerekana imbonankubone iyicwa ry’umugabo warashe abantu 13 akabica mu kigo cya gisirikare cya Fort Hood mu 2009.

Azicwa arashwe n’itsinda ry’abasirikare, bikazaba ari ubwa mbere iyicwa ry’umuntu wakatiwe igihano cy’urupfu muri Amerika ryerekanwe imbonankubone.

Papa Leo, wabaye Papa wa mbere ukomoka muri Amerika, mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati “Inyungu rusange zishobora kurengerwa kandi ibisabwa n’ubutabera bikubahirizwa hatifashishijwe igihano cy’urupfu.”

Icyakora Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi ntiyigeze avuga kuri gahunda ya Minisiteri y’Ingabo ya Amerika yo kwerekana uzaba yicwa.

Mu butumwa yatanze ku Munsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Igihano cy’Urupfu, yongeyeho ati “Igihano cy’urupfu nticyemewe kuko kibangamira ubudahangarwa n’agaciro bya muntu.”

Nidal Hasan, wahoze ari umuganga w’indwara zo mu mutwe mu ngabo za Amerika, ateganyijwe kuba umuntu wa mbere uzicwa arashwe n’itsinda ry’abasirikare kuva mu 1945.

Gahunda yo kwerekana iki gikorwa imbonankubone, ishyigikiwe na Hegseth, yamaganwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, barimo n’abo mu ishyaka ry’Aba-Republicains rya Perezida Donald Trump, abayobozi b’amadini n’indorerezi mpuzamahanga.

Perezida Trump ubwe yavuze ko atarafata umwanzuro wo kwemerera ko icyo gikorwa cyerekanwa imbonankubone.

Visi Perezida JD Vance, usanzwe ari Umugatolika, na we yagaragaje ko ashidikanya ku kuba Minisiteri y’Ingabo izakomeza gahunda yo kwerekana imbonankubone iki gikorwa giteganyijwe ku wa 3 Ukuboza.

Vance yavuze kandi ko iyo gahunda iramutse ishyizwe mu bikorwa, atazareba icyo gikorwa cyo kunangura uwakoze ibyaha agakatirwa urwo gupfa ryerekanwa imbonankubone.

Gahunda y’iki gikorwa ije mu gihe muri Amerika hakomeje impaka zikomeye ku gihano cy’urupfu, nyuma y’uko mu cyumweru gishize iyicwa ry’umugore wo muri Tennessee hakoreshejwe urushinge rw’imiti yica ritagenze uko byari biteganyijwe.

Papa Leo yanenze igihano cy’urupfu gikomeje kurikoroza muri Amerika
Papa Leo yanenze igihano cy’urupfu gikomeje kurikoroza muri Amerika