Ibi Papa Léon XIV yabigarutseho mu nama yabereye mu muhezo yamuhuje n’Abapadiri bo muri Diyosezi ya Roma, mu cyumweru gishize nk’uko Vatican News yabitangaje.
Papa Léon XIV yasabye Abapadiri kwirinda gukoresha ubwenge buhangano igihe bategura inyigisho batanga mu Misa.
Ati “Mwirinde ibishuko byo gutegura inyigisho za Misa mukoresheje ubwenge bw’ubukorano. Kimwe n’ibindi bice byose by’umubiri iyo tutabikoresheje birapfa. Ubwonko na bwo bukeneye gukoreshwa kugira ngo ubwenge bwacu bwitoze, budatakaza ubushobozi.”
Papa Léon XIV yakomeje avuga ko nta munsi n’umwe ubwenge bw’ubukorano buzasimbura Umupadiri.
Ati “Kwigisha ni ugusangira ukwemera kandi nta munsi ubwenge bw’ubukorano buzagira ubushobozi bwo gusangiza abandi ibijyanye n’ukwemera.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!