00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Léon XIV yagiriye uruzinduko rwa mbere hanze y’u Butaliyani

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 November 2025 saa 02:10
Yasuwe :

Papa Léon XIV yatangiye uruzinduko rwe muri Turikiya, ruba urwa mbere agiriye hanze y’u Butaliyani kuva muri Gicurasi 2025 yimikwa nk’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

Uru ruzinduko Papa Léon XIV ruri mu murongo wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 1700 ishize habayeho inama ya Nicaea ifatwa nk’iya mbere yahuje abayobozi b’amadini ya gikirisitu bagamije kuganira ku hazaza h’imyemerere yabo.

Iyi nama yateraniye i Nicaea (kuri ubu hitwa Iznik muri Turikiya y’uyu munsi).

Biteganyijwe ko uru ruzinduko Papa Léon XIV yatangiye kuri uyu wa Kane ruzasiga aganiriye na Perezida Recep Tayyip Erdogan.

Papa Léon XIV yageze i Ankara mu masaha ya Saa sita kuri uyu wa Kane. Agomba kubanza kuganira n’abayobozi, imiryango itegamiye kuri Leta n’abahagarariye ibihugu, mbere yo kwerekeza i Istanbul ku mugoroba.

Mu rwego rwo kugera ku bantu benshi, Papa Léon XIV ukomoka muri Amerika azavuga ijambo rye mu Cyongereza, ururimi rwe kavukire, aho gukoresha Igitaliyani nk’uko bimenyerewe.

Mu ijambo rye rya mbere i Ankara yitezweho kugaruka ku biganiro hagati ya Kiliziya n’Abayisilamu cyane ko ari mu gihugu gifite abakirisitu batageze no kuri 0,1% by’abaturage miliyoni 86, benshi muri bo bakaba Aba-Sunni.

Papa Léon yitezweho kuvuga ku bibazo byugarije akarere birimo ivangura rishingiye ku madini n’intambara.

Vatican ivuga ko ikomeje kubona Ankara nk’umufatanyabikorwa ukomeye mu guharanira amahoro mu karere. Yanashimye uruhare rwa Turikiya mu kwakira impunzi zirenga miliyoni 2.5, cyane cyane Abanya-Syria.

Ku Cyumweru, Papa Léon XIV azakomereza urugendo rwe muri Liban, igihugu kirimo amadini menshi y’amadini ariko kiri mu bibazo bikomeye by’ubukungu n’umutekano, birimo n’ibitero bya Israel.

Papa Léon XIV yagiriye uruzinduko rwa mbere hanze y’u Butaliyani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages