Bartolo Longo ni Umutaliyani wabonye izuba mu 1841, avukira mu gace ka Latiano mu Majyepfo y’u Butaliyani. Yakuriye mu muryango w’Abakirisitu Gatolika, ariko nyuma y’urupfu rwa nyina atakaza ukwemera atangira no kujya kure ya Kiliziya.
Nyuma yagiye kwiga ibijyanye n’amategeko muri Kaminuza ya Naples, muri icyo gihe yabarizwagamo umubare munini w’abatemera Imana n’inyigisho za Gikirisitu.
Ari muri iyi kaminuza, Bartolo Longo yatangiye kujya akora imigenzo ya gipagani irimo no kwambaza Satani.
Aha niho yakuye izina rya ‘Padiri wa Satani’ kuko yakoraga imihango yo gusoma Misa asa n’uwigana Abapadiri, ariko abikora mu buryo bwa gipagani.
Nyuma y’igihe akorera Satani, Bartolo Longo yaje guhura n’Umudapiri wo mu muryango w’Abadominikani witwa Alberto Radente wamufashije kongera gusubiza mu nzira y’ukwemera.
Bartolo Longo yaje kureka imigenzo ya gipagani ndetse ashyirwa mu balayiki, ahindura n’izina yitwa frère Rosario. Kuva icyo gihe yiyeguriye amasengesho n’ibikorwa byiza. Yamenyekanye cyane kubera uruhare yagize mu kwamamaza Rosary.
Kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025, uyu mugabo ari mu bo Papa Léon XIV yashyize mu rwego rw’Abatagatifu.
Mu bandi bagizwe Abatagatifu harimo Peter To Rot ukomoka muri Papua New Guinea, wishwe n’Abayapani mu mpera y’intambara ya Kabiri y’Isi na Ignazio Choukrallah Maloyan, Umwepiskopi w’Umunya-Armenia wishwe mu 1915 azira kwanga guhindura idini.
Hari kandi José Gregorio Hernandez Cisneros wari umuganga wita ku bakene na Maria Carmen Elena Rendiles Martinez wavutse afite ukuboko kumwe, ariko agashinga Umuryango w’Abaja ba Yezu.
Undi wagizwe Umutagatifu ni Vincenza Maria Poloni, washinze Ikigo cy’Ababikira b’abagiraneza ba Verona, cyitaga ku barwayi bo mu bitaro na Maria Troncatti, wari umubikira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!