Yabitangaje muri misa yayoboreye muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero mu Butaliyani ku wa 29 Werurwe 2026.
Atangaje ibi mu gihe intambara imaze ukwezi ihanganishije Iran na Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byayigabyeho ibitero, ikomeje guca ibintu.
Ni mu gihe bamwe mu bayobozi ba Amerika bakunze kwifashisha amasengesho n’ubukirisitu bagaragaza ishingiro ryo kurasa kuri Iran.
Nko ku wa 25 Werurwe 2026, Minisitiri w’Intambara, Pete Hegseth, watangije ibyo kuzajya ayobora amasengesho muri iyi minisiteri, yumvikanye asaba ko abadakwiriye imbabazi bakwiriye kugirirwa nabi mu buryo bukomeye.
Papa Léon XIV yavuze ko intambara ari ikintu kibi cyane ndetse ko Yezu Kristu adakwiriye kwifashishwa mu guha ishingiro intambara.
Ati “Ni Imana yacu, Yezu, Umwami w’Amahoro, ntiyemera na busa intambara ndetse nta we uyifashisha ngo ahe ishingiro intambara.”
Yifashishije Bibiliya, yakomeje ati “Ntabwo [Yezu] yumva amasengesho y’abashoza intambara, ahubwo arabamagana ati ‘nubwo mwasenze cyane ntabwo nzabumva, ibiganza byanyu byuzuye amaraso.”
Nubwo atavuze byeruye abashoje intambara, Papa Léon XIV ni umwe mu banenze ibyo kugaba intambara kuri Iran.
Papa Léon XIV yagaragaje uburyo abakirisitu bo mu Burasirazuba bwo Hagati bakomeje guhura n’ibibazo by’intambara ndetse bashobora kutazabobona uko bizihiza Pasika.
Uyu mushumba wa Kiliziya yakunze gusaba ko impande zombi zahagarika imirwano zikayoboka ibiganiro, agaragaza ko ibitero byo mu kirere bikomeje kwica abantu nta kurobanura, bikwiriye guhagarara.
Papa Léon XIV muri misa yo kuri iki Cyumweru yagarutse ku nkuru yo muri Bibiliya, igaruka ku buryo Yesu yari bufatwe akajyanwa kubambwa, yanenze cyane umwe mu bigishwa be bari bitwaje intwaro ashaka kumurwanirira.
Ati “[Yezu] ntiyigeze agendana intwaro cyangwa ngo yirinde cyangwa ngo arwane intambara n’imwe. Agaragaza ishusho y’Imana itemera intambara.”
Intambara ya Iran yatangijwe na Israel na Amerika. Imaze kugwamo abayobozi ba Iran bakuru benshi barimo na Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga wayo. Imaze no kugwamo abaturage bagera ku 2000, ikomeretsa abagera ku bihumbi 25.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!