Papi Clever n’umukunzi we berekanywe bwa mbere imbere y’abakirisitu kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Nzeri 2019, mu muhango wabereye muri ADEPR Paruwasi ya Muhoza aho umukobwa akomoka.
Aba bombi bari bagaragiwe n’inshuti n’abavandimwe baniganjemo abenshi baturutse mu Mujyi wa Kigali bishimiye intambwe y’ibanze bateye mu rugendo rwo kurushinga.
Papi Clever yabengutse Ingabire bahuje umuhamagaro we na we ari umuramyi. Uyu mukobwa ufite ijwi ryiza yanyuze muri Korali Goshen ikorera ivugabutumwa muri ADEPR Musanze.
Nyuma yo kwimukira i Kigali, Ingabire ari gukora igeragezwa muri Korali Hoziana yo muri ADEPR Nyarugenge iri mu zifite ibigwi kuko iri mu zatangijwe mbere muri iryo torero.
Biteganyijwe ko ku Cyumweru gitaha [ku wa 22 Nzeri 2019] aribwo Papi Clever na Ingabire aribwo bazerekanwa imbere y’abakirisitu b’aho uyu musore asengera muri ADEPR Ntora muri serivisi y’abakoresha indimi z’amahanga.
Umuryango wa Papi Clever wavuye mu Karere ka Musanze umufatiye irembo. Azasaba anakwe Ingabire mu birori bizaba ku wa 30 Ugushyingo mu gihe azasezerana imbere y’Imana ku wa 7 Ukuboza 2019.
Izina rya Papi Clever uyobora Ntora Worship Team ibarizwa muri ADEPR rimaze igihe ryumvikana mu bakunzi b’ibihangano byahimbiwe Imana.
Yakoze indirimbo nyinshi zirimo “Ugendane Nanjye”, ‘‘Narakwiboneye’’, ‘‘Uburyohe’’, ‘‘Ahari Kurira’’, “Utwumvire”, "Uvuze Yego", "Uri uwo Kwizerwa" na “Impamvu z’Ibifatika’’ aheruka gushyira hanze.
Muri iyi minsi akunzwe cyane kubera umushinga w’indirimbo zo mu Gitabo yatangiye gusubiramo akazazisoza uko ari 547.
Album ya mbere z’izi ndirimbo yayise “Amakuru y’Umurwa” ikubiyeho indirimbo 12 zo mu gitabo.
– Incamake ku mateka ya Papi Clever
Papi Clever yavukiye i Rusizi ku wa 18 Nzeri 1992; avuka kuri Nzeyimana Elie na Mushonganono Jeanne. Se yaje gupfa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari afite imyaka ibiri gusa. Yasigaranye na nyina, amurerana n’abandi bavandimwe babiri; mukuru we na murumuna we.
Uyu musore nubwo yakuriye mu buzima bugoye n’umuryango we yakuze akunda gusenga Imana cyane, byaje kuvamo kuririmba muri korali zitandukanye zo mu itorero rya ADEPR.
Yatangiye kuririmba yiga mu wa Gatanu w’amashuri abanza muri korali y’abakuze baramurera akuriramo atyo.
Papi Clever amashuri abanza yayize ahantu henshi ku bigo bigera kuri birindwi bitewe n’uko umuryango we wakundaga kwimuka. Mu Cyiciro Rusange yize mu Rutobwe mu Karere ka Kamonyi, asoreza ayisumbuye muri Aparude Ruhango aho yakurikiye Ishami rya Computer & Electronics. Kaminuza yayize mu Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali (IPRC).
Yarangije amashuri yisumbuye ajya kwiga umuziki muri Kigali Music School mu 2012 ariho yanatangiriye umuziki nk’umwuga mu 2014. Yagiye yandika indirimbo nyinshi zirimo n’iza Hyssop Choir yo muri ADEPR Kiruhura aho yazamukiye, nyuma aza no gutangira kwandika ize bwite.
– Reba hano indirimbo Papi Clever yitiriye album y’indirimbo zo mu Gitabo yitwa “Amakuru y’Umurwa”
– Impamvu z’Ibifatika ni yo ndirimbo Papi Clever aheruka gusohora



















TANGA IGITEKEREZO