Uyu muvugabutumwa yahagurutse mu Rwanda kuwa Kane w’icyumweru gishize yerekeza muri Congo, yari aherekejwe n’umugore w’umucuruzi ukomoka muri Congo.
Ubwo aba bombi bari mu nzira bava Masisi bagaruka mu Rwanda ku wa 16 Nyakanga 2017 batezwe n’abantu bitwaje intwaro bikekwa ko bakorana n’imitwe y’inyeshyamba ikambitse muri aka gace kanakungahaye ku mabuye y’agaciro, barabarasa Pasiteri Habiyambere n’umumotari wari umutwaye bahita bitaba Imana mu gihe umugore bari kumwe n’uwari umutwaye bakomerekejwe bikomeye.
Uyu mugore yahise ajyanwa kuvurizwa mu bitaro bikuru bya Goma, aho yanahise acibwa amaguru bitewe n’ibikomere byari byatewe n’amasasu.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jérémie, yatangarije IGIHE ababarasheho bashakaga kubambura amafaranga.
Yagize ati “Nibyo koko Pasiteri Habiyambere yishwe arasiwe i Masisi. Yavuye mu Rwanda agiye kubwiriza muri Congo. Uyu mugabo yahagurukanye ibihumbi bibiri by’amadolari ya Amerika, asaga miliyoni n’ibihumbi 600 mu mafaranga y’u Rwanda, abamurashe bashakaga kuyamwambura ndetse byanatumye n’umumotari bari kumwe bamwica.”
Sinamenye yasabye abaturage by’umwihariko abakorera ingendo muri Congo kwitwararika ku bijyanye no gutwara amafaranga mu ntoki.
Yagize ati “ Abaturage ntabwo bazarekeraho kujya muri Congo kuko ni abaturanyi bacu nta kizakuraho kubana nabo. Umunyarwanda ugiye muri Congo agomba kumenya uko yitwara, akirinda kugendana amafaranga menshi ahubwo akaba yakoresha banki cyangwa ubundi buryo. Abamwishe nta bundi bugome wavuga bari bafite ahubwo usuzumye neza wasanga bari bagamije kumwambura amafaranga.”
Nyuma y’iyi nkuru y’incamugongo, ubuyobozi bw’itorero bwahise bwerekeza muri Congo kuzana umurambo wa Habiyambere wari wajyanwe mu Bitaro bya Goma, uhita urazwa mu bya Gisenyi aho wakuwe uyu munsi ujyanwa gushyingurwa.
Umuyobozi wa Restoration Church mu Ntara y’Iburengerazuba, Bishop Masasu Simon, yabwiye IGIHE, ko Pasiteri Habiyambere yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Kabiri hanibukwa ibihe byamuranze birimo kwitangira umurimo.
Uyu muhango wabereye ku rusengero rwa Restoration Church ruri Byahi aho yayoboraga mbere yuko inshuti, abavandimwe, umuryango we n’abakirisitu basenganye berekeza kumushyingura mu irimbi rya Karundo riri muri Rubavu.
Pasiteri Habiyambere w’imyaka 35, yari atuye mu Kagari ka Byahi, mu Murenge wa Rubavu. Nyakwigendera asize umugore n’abana barindwi.



















TANGA IGITEKEREZO