Pasiteri Mutesi Maggie wari Umushumba w’Itorero, Gates of Heaven Ministry, yitabye Imana ku Cyumweru tariki 10 Nzeri 2017, azize uburwayi butunguranye bwamufashe ari mu rugo akaza kugwa mu nzira ajyanywe mu Bitaro bya King Faisal.
Yitabye Imana nyuma yuko yari yiriranwe n’abana be mu rugo ariko akaza kugwa hasi, agacika intege agahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya ariko akaza kugwa mu nzira.
Umuhango wo kumuherekeza uzatangirira ku Bitaro bya Faisal aharuhukiye umurambo mbere yo kumusezera iwe mu rugo aho yari atuye. Ahagana saa tanu nibwo azasezerwaho mu rusengero rwa UCC Gikondo mbere yo kumushyingura mu irimbi rya Rusororo saa cyenda.
Pasiteri Maggie azwi cyane mu bikorwa by’amasengesho yateguraga buri kwezi ahuza abayobozi b’amatorero atandukanye yaberaga muri Serena Hotel agamije gusengera ububyutse mu Rwanda.
Mu nyigisho ze yahoraga yibutsa abanyamadini gukorera mu bumwe ndetse akabwira abo basengana ko ububyutse bugiye guhera mu Rwanda bugakwira isi yose.



















TANGA IGITEKEREZO