Iki gitaramo cyabereye kuri Christ Gospel Fellowship Church ku Kimironko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Werurwe 2018, cyatangiye ahagana saa munani n’igice gishyirwaho akadomo saa moya. Cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zose biganjemo urubyiruko batashye bagifite inyota yo kuramya.
Iki gitaramo ngarukamwaka cyiswe “Haracyariho ibyiringiro” cyari giteguwe ku nshuro ya karindwi, cyahuriyemo abanyempano basizwe amavuta yo kwandika indirimbo zihembura imitima y’abihebye ndetse n’izivuga ku musaraba zafashije abantu kwinjira muri Pasika neza, bibuka izuka rya Yesu.
Abacyitabiriye bahembuwe na New Melody imaze kwigarurira imitima ya benshi yongeye kwizihirwa mu ndirimbo zirimo “Izi n'amazina yacu” na “Allelluiah.”
New Melody yakuriwe mu ngata n’andi makorali barimo Upendo Choir, Holy Entrance na Light of Earth ndetse n’umuhanzi Danny Mutabazi uri mu bari kuzamuka mu muziki uhimbaza Imana wishimiwe cyane mu ndirimbo “Calvary” ivuga agaciro k’umusaraba Yesu yabambweho n’uburyo yacunguje Isi amaraso ye ndetse n'iyitwa “Ntiyasinziriye” iri mu zigezweho muri iyi minsi.
Iki gitaramo cyasojwe n’umuziki w’igisirimba wabyinwe iminota isaga 30, uyoboewe na Power of The Cross yamamaye mu ndirimbo "Super Power" yanyuze abacyitabiriye bakabyinira Imana.
Umuyobozi wa Power of The Cross, Ndatabaye Maurice, yatangarije IGIHE ko banyuzwe n’imigendekere y’igitaramo cyari gifite intego yo kubwira Abanyarwanda ko nyuma y’amateka banyuzemo hari ibyiringiro byo kubaho.
Yagize ati “Ibyo twari twateguye byagenze neza kuko abantu bahembutse. Twarabisengeye kandi byagenze neza cyane. Twabwiwe ko hakiri ibyiringiro ndetse bidufasha kugira ihumure. Twasobanuriwe agaciro k’umusaraba wa Yesu watwitangiye.”

Iki gitaramo cyatangiwemo ubutumwa bw’ihumure ku Banyarwanda mbere yo kwinjira mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ku nshuro ya 24.
Power of the Cross ibarizwamo abaririmbyi baturuka mu madini n’amatorero atandukanye, ibarizwa mu Itorero Christ Gospel. Ifite intego zirimo kuvuga ubutumwa ku isonga ariko ishyigikirwa no gukangurira urubyiruko kureka ibiyobyabwenge, kurwanya icyorezo cya Sida no gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge.
Iri tsinda ryashinzwe mu 2007 ari abasore batanu baza kwiyongeraho n’abakobwa, ubu bageze kuri 30. Mu myaka isaga icumi mu ivugabutumwa rimaze gusohora indirimbo zirenga 11 zirimo “Super Power” yamamaye hose; iyi ndirimbo ni nayo yitiriwe album yaryo ya mbere y’amajwi y’indirimbo umunani ryamuritse muri Mutarama 2018, mu gitaramo cy’imbaturamugabo cyabereye kuri Bethesda Holy Church ku Gisozi.









![Umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana, Sinzabyibagirwa Jean de Dieu [Jado Sinza] nawe ni umuririmbyi muri New Melody](https://spipimg.igihe.com/jpg/mos_2806.jpg)













Amafoto: Niyonzima Moses




Ibitekerezo 0