Yabigarutseho mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, ubwo yagarukaga ku mabwiriza mashya aherutse gushyirwa hanze n’iri torero rya ADEPR agenga korali n’amatsinda y’abaririmbyi n’abahanzi ku giti cyabo.
Muri ayo mabwiriza harimo ingingo nshya zitandukanye zirimo kuba abagomba kwakirwa muri korali bagomba kuba bazi gusoma no kwandika, kuba batarahamwe n’ibyaha bya Jenoside, ingengabitekerezo yayo, icy’ivangura no guhembera amacakubiri n’ibindi byaha bidasaza.
Indi ngingo yavuzweho na benshi ni ijyanye n’abagomba kuyobora korali cyangwa itsinda ry’abaririmbyi bo muri ADEPR bagomba kuba nibura bararangije amashuri atandatu yisumbuye kuri Perezida na Visi Perezida mu gihe abandi bagize komite bagomba kuba bararangije nibura amashuri atatu yisumbuye.
Yakomeje ati “Ntabwo ari ikibazo ahubwo ni igisubizo cyo kumenya ngo ni ubuhe bushobozi umuntu yakabaye afite ngo abashe kuyobora n’abandi bantu. Mu byo asabwa harimo umuhamagaro n’ubumenyi butandukanye ariko akwiye kuba afite n’ayo mashuri nk’umuntu ugiye kuyobora abandi.”
Yakomeje ati “Kuyobora ni impano y’umwuka wera ariko ntabwo bikuraho ko bikenera n’ubumenyi. Uriya muntu ni umuyobozi ukoresha inama, utanga raporo, ibyo rero ntabwo bikorerwa mu mwuka bikenera n’ubundi bumenyi bufasha wa muntu. Buriya abantu bakwiye kumva umuhamagaro mu buryo bwuzuye. Ntabwo bivuga ko dukeneye amashuri gusa, hari wa muhamagaro, kwa kuzura umwuka wera ariko hari n’ubumenyi bukenewe.”
Ku ngingo ijyanye no kumenya gusoma no kwandika, Ndayizeye yasobanuye ko byaturutse ku kuba hari gahunda y’itorero yigisha gusoma, kubara no kwandika ku batabizi kandi bikorerwa ubuntu, bityo ko ari ngombwa ngo umuririmbyi uzajya ubwiriza abandi aba azi gusoma no kwandika.
Ku bijyanye no kuba abana batemerewe kujya muri korali z’abantu bakuru bataragera ku myaka 18, yavuze ko bigamije kubafasha gukura neza kuko hari ibyiciro by’amakorari yabo bakwiye kurererwamo.
Ati “Iyo ufashe umwana w’imyaka irindwi, ukamushyira muri korali y’aba papa na mama we usanga hari ibibangama ku buzima bwe, ugasanga hari aho atisanzura kuko ari mu cyiciro cy’abantu batari mu rwego rumwe.”
Ku bijyanye no kuba umuririmbyi ku giti cye wemewe mu Itorero ADEPR agomba kuba afite imyaka nibura cumi n’umunani (18) y’ubukure, kuba arangwa n’imbuto z’umwuka wera ndetse no kuba indirimbo ze zishingiye ku ijambo ry’imana, yavuze ko bigamije gutuma abafite impano zikura uko bikwiye.
Ati “Twemera ko umuntu ashobora gutangira ivugabutumwa akiri umwana ariko kugira ngo ajye gutangira gutumirwa ku giti cye, ajye mu materaniro kujya kuvuga ubutumwa na byo hari imyaka y’ubukure bisaba kugira ngo tumufate nk’umuririmbyi ku giti cye ubasha kubikora mu buryo bwemewe n’itegeko akaba abasha kujya ajya mu materaniro wenyine yatumiwe.”
Yakomeje ati “Ibyo byose biri mu gufasha za mpano z’umwana gukura mu gukora ivugabutumwa, ntabwo bivuga ko umuntu ataba umuhanzi kuko ni ikintu kigari. Niba twavuze ko umuntu ashobora gutangira kuririmba akiri umwana n’impano y’ubuhanzi ushobora gutangira kuyigira ukiri umwana.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!