00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitaramo ‘In Christ now’ cya René na Tracy cyagizwe ngarukamwaka

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 July 2026 saa 01:59
Yasuwe :

Itsinda ry’abaramyi René Patrick n’umugore we, Tracy, bakoze igitaramo bise ‘In Christ now’, bahamagarira abantu gusanga Kirisitu no kwagura ubusabane n’Imana.

Ni igitaramo cyatumiwemo abaramyi batandukanye barimo Ben na Chance, Bella Kombo, Ebuka Songs, Zoravo, Kenneth na Rebirth Worship.

Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatandatu cyitabiriwe n’abantu benshi bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Saa Kumi zuzuye, itsinda rya Rebirth Worship ryari ritangiye gususurutsa abitabiriye igitaramo.

Ben na Chance bakunzwe cyane mu Rwanda kubera imiririmbire yihariye, basusurukije abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo zabo ziganjemo izigezweho muri ibi bihe.

Zaravo wo muri Tanzania uzwi cyane mu ndirimbo nka ‘Majeshi ya Malaika’, ‘Anarejesha’ yakoranye na Rehema Simfukwe na ‘Ameniona’ yakoranye na Bella Kombo, yanyuze imitima y’abitabiriye igitaramo cya In Christ Now kubera imiririmbire ye idasanzwe.

Bella Kombo na we yanyuze imitima y’Abanya-Kigali bari bitabiriye icyo gitaramo mu ndirimbo zitandukanye zirimo n’izo yakoranye na Zaravo.

Ubwo Tracy na René bageraga ku rubyiniro, bakoze udushya dutandukanye bari bamaze igihe bahishiye abakunzi babo turimo no kuba Tracy yanyuzagamo agakora nk’uyobora igitaramo (MC).

Baririmbye indirimbo zitandukanye zirimo Jehovah, Ni byiza, Imirimo yawe n’izindi zitandukanye.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo n’abahanzi n’abaramyi nka Papy Clever na Dorcas, Uwimana Aime, Josh Ishimwe, Trésor n’abandi.

Cyanitabiriwe kandi n’abayobozi b’amatorero barimo n’Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Ndayizeye Isaïe na Pst Julienne Kabanda n’abandi.

René na Tracy bagaragaje ko iki gitaramo kigiye kuba ngarukamwaka aho kizajya gikorwa buri cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa Nyakanga buri mwaka.

Aba baramyi basobanura ko “In Christ now” ari igikorwa kigamije kwagura ubusabane hagati y’abantu n’Imana.

Abitabiriye igitaramo 'In Christ Now' babashije gusabana n'Imana
Igitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi
Igitaramo cya 'In Christ Now' cyari cyitabiriwe n'abantu benshi, batashye basabanye n'Imana
Hari abantu 1000 binjiriye ubuntu
Trésor uzwi cyane mu kuramya no guhimbaza Imana na we ari mu bitabiriye igitaramo
Hari abo kwiyumaganya banyaniraga bakazamura amaboko, baha Imana icyubahiro
Abaramyi Mpuzamahanga mu gitaramo cya Tracy na René bakoze mu nganzo, abantu bagira ubusabane n'Imana
Ebuka Songs wataramiye i Kigali mu ndirimbo ze zitandukanye yagaragaje ubuhanga n'impano idasanzwe
Zaravo yongeye kugaragaza ubuhanga mu kuramya no guhimbaza Imana
Umuramyi wo muri Tanzania, Zaravo, yafatanyije na Bella Kembo banakoranye indirimbo zitandukanye
Bella Kembo yishimiye gutaramira mu Rwanda
Ben na Chance baririmbye indirimbo zabo zikunzwe cyane, ziryohera abitabiriye igitaramo
Ben na Chance ku rubyiniro, bataramye biratinda
Ben na Chance bafashije abitabiriye igitaramo cya 'In Christ Now' kurushaho gusabana n'Imana
Iki gitaramo cyanyuze imitima y'abacyitabiriye
Umuhanzi Josh Ishimwe yitabiriye iki gitaramo, ananyurwa n'imiririmbire y'abaririmbyi bagenzi be
Tracy yakoze amateka mu gitaramo 'In Christ Now'
Umuramyi Uwimana Aime kwiyumanganya byamunaniye, afatanya na Tracy guhimbaza Imana
Umuramyi Elie Bahati uri mu bakunzwe cyane na we yari yitabiriye iki gitaramo
Papy Clever na Dorcas bakubutse muri Canada bagiye gushyigikira abaramyi bagenzi babo
Papy Israel yacurangiye Tracy na René saxophone
Tracy n'umugabo we, René baririmba zimwe mu ndirimbo zabo zikunzwe cyane
René yagaragaje ko igitaramo In Christ now kigiye kuba ngarukamwaka
Tracy yaririmbanye imbaraga mu gitaramo yateguranye n'umugabo we
Umushumba Mukuru w'Itorero rya ADEPR, Ndayizeye Isaie, yasengeye Tracy na René bateguye igitaramo cya 'In Christ Now'
René yashimiye abitabiriye igitaramo cyabo cya 'In Christ Now'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages