00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abayoboke ba ADEPR biyemeje gukusanyiriza Mituweli imiryango isaga 600

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 20 March 2022 saa 04:38
Yasuwe :

Abayoboke b’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Ryabizige, batangije ubukangurambaga bwo gukusanya Mituweli yo kuzishyurira imiryango 640 itishoboye yo mu murenge wa Busasamana.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana bwaboneyeho gukingira icyorezo cya Covid 19 kuko mu munsi umwe bakingiye abakristo 516 bakomoka mu matorero atandukanye banakusanya mituweri z’abantu 300.

Umuyobozi w’itorero rya ADEPR ururembo rwa Rubavu, Pasiteri Uwambaje Emmanuel, yavuze ko uretse gukusanya Mituweli, hari n’imiryango ifite abana bari mu mirire mibi bifuza gufasha.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique yashimye iki gikorwa, avuga ko kizatuma abaturage bose bishyura mituweli ku gihe.

Ati “Ndabona mu minsi ya vuba abagomba kwishyura ubwishingizi mu kwivuza bazaba barangije kwishyura 100%. N’abo leta yishyurira birumvikana ko izaba yamaze kubishyurira ibi bikorwa byankoze ku mutima kandi natwe ubuyobozi turabizeza ubufatanye aho muzadukenera hose.”

Imibare y’Akarere ka Rubavu igaragaza ko abaturage bagera kuri 23,390 (bangana na 5,9% by’abatuye aka karere bose) bataratanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, Mutuelle de Santé wa 2021/2022.

Mu bwisungane mu kwivuza 2021/2022 Akarere ka Rubavu kari kuri 94,1% aho mu baturage 399,704 bari bateganijwe kwishyura abamaze kwishyura ari 376,314,abasigaye akaba ari 23,390.

Kolari zasususukije abaturage mu ndirimbo z'ivugabutumwa
Abaturage bakusanije Mituweli y'abantu 300
Abaturage ba Busasamana bari bitabiriye ku bwinshi
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Ishimwe Pacifique yashimiye iki gikorwa avuga ko kizatuma abaturage bose bishyura Mituweli ku gihe
Habaye n'igikorwa cyo gukingira Covid-19 ku batarikingiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages