00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sinach yakozwe ku mutima n’ibikorwa bya Apôtre Mignonne

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 16 August 2023 saa 01:56
Yasuwe :

Sinach uherutse gutaramira i Kigali mu gusoza ibiterane by’iminsi ine bya ‘All Women Together’ yagaragaje ko yanejejwe bikomeye n’ibikorwa bya Apôtre Mignonne wagize umuhamagaro wo gutegura ibi biterane bitangirwamo ubuhamya buhindura ubuzima bwa benshi.

Sinach witegura kumurika album ya 11 mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko uruzinduko aherutse kugirira i Kigali ruri mu bihe atazibagirwa.

Osinachi Kalu Okoro Egbu yakomeje avuga ko yanejejwe n’ubuhamya bwatangiwe mu giterane All Women Together cyabaga ku nshuro ya 11.

Ati “Nakozwe ku mutima cyane n’ubuhamya bushishikaje bw’abagore bakiri bato, benshi bavuze ukuntu Uwiteka yabagiriye neze kandi agahindura ubuzima bwabo kubera umuntu wabizeye agasangira nabo ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu !!”

“Ndashaka gushimira byimazeyo Apôtre Alice Mignonne Kabera, umugabo wawe w’agaciro, Eric Kabera hamwe n’ikipe ngari ya All Women Together! Umusanzu wanyu urakenewe mu bihe nk’ibi!.”

Aya ni amagambo Sinach w’imyaka 51 yatangaje nyuma yo gutaramira i Kigali ku nshuro ya kabiri dore ko ahaheruka mu 2018.

Iki giterane cy’iminsi ine, yitabiriye cyasojwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 11 Kanama 2023 muri Kigali Convention Centre, KCC.

Ibi biterane bya All Women Together bitegurwa na Women Foundation Ministries, ni kimwe mu bikubiye mu muhamagaro wa Apôtre Alice Mignonne Kabera, Umushumba Mukuru wa Noble Family Church.

Sinach yashimiye Apôtre Mignonne wagize umuhamagaro wo gutegura ibiterane bya All Women Together akawushyira mu bikorwa
Sinach yishimiye kongera gutaramira i Kigali ku nshuro ya kabiri
Sinach yashimiye Apôtre Alice Mignonne Kabera n'umugabo we, Eric Kabera ku ruhare bagira mu gutegura igikorwa nk'iki
Ibi biterane by'iminsi ine bitegurwa na Women Foundation Ministries, ni kimwe mu bikubiye mu muhamagaro wa Apôtre Alice Mignonne Kabera

Amafoto: Irakiza Augustin

Video: Nkusi Christian


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages