00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twasuye Rutangarwamaboko, imandwa ivura abantu hisunzwe abazimu b’iwabo (Video)

Yanditswe na Léonidas Muhire , Migabo Panthera
Kuya 12 January 2026 saa 02:46
Yasuwe :

Abantu benshi iyo bumvise izina Rutangarwamaboko, abamenyereye ibya gikirisitu bahita bikanga, bati “eee wa mupfumu, uterekera, ubandwa ugira ute” n’ibindi bijyanye n’uko uyu mugabo yiyeguriye ibyo kubungabunga umuco kugera no ku byo ab’ubu batizera cyangwa badasobanukiwe kuko bakuze bumva ari bibi ndetse biteye ubwoba.

Icyakora ni bwo buzima Rutangarwamaboko yiberamo. Yageze kure, ni umuvuzi gakondo, akaba Imandwa Nkuru y’i Rwanda ndetse n’Umupfumu utari uganwa n’abamurangiwe rwihishwa ahubwo ubyemera atabiciye inyuma nk’uko abyivugira.

Rutangarwamaboko ni we washinze ikigo cy’ubuvuzi bushingiye ku muco twagereranya n’ibitaro gakondo, kigatangirwamo serivisi zitandukanye.

Iyo ugeze iwe buri kintu cyose gifite igisobanuro gikomoka mu muco gakondo w’u Rwanda, ndetse uramutse ugira n’ubwoba ushobora gusubira inyuma, ubonye uwo muntu ufite ibaba mu mutwe, wambara impuzu n’ibindi.

Ni umuntu ubumbatiye imigirire y’imihango gakondo benshi bumva mu mateka ndetse mu bitekerezo bye yigaragaza nk’impirimbanyi y’umuco nyarwanda.

Gusa, avuga ko yakuze nk’abandi bana mu gihe cy’ubu aho imihango yita iy’abakurambere yari itagikorwa cyane bitewe n’iterambere rigezweho hamwe n’iyobokamana.

Na we yabayeho nk’abandi bose mu mujyo wa Kiliziya binavugwa ko yakuyeho kirazira, ariko avuga ko mu bisekuru bye harimo uwari Umupfumu n’Imandwa Nkuru muri icyo gihe.

Ni ibintu atari yaritayeho cyane bitewe n’uko muri rusange ari umuco Abanyarwanda bari baragiye basiga inyuma, kenshi bitewe n’ubukirisitu ariko byose Rutangarwamaboko avuga ko byahindutse ubwo yari ari mu masomo ya kaminuza ajyanye n’ubuvuzi.

Mu kiganiro na IGIHE, Rutangarwamaboko wize ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe muri kaminuza yavuze ko umuhamagaro we mu kuvura mu buryo bwa gakondo yawumenye ubwo yakoraga imenyerezamwuga rye rya mbere ku murwayi yari agiye kuvura.

Ati “Ntiyari akivuga yari amaze imyaka itatu n’igice mu bitaro ari ku miti. Naravuze nti ‘ese ibi ni ibiki?’ Nibwiye ko kaba ari agahinda gakabije ariko ncyibwira ibyo umuzimu wa sogokuruza unzamukiramo.”

Uwo muzimu wa sekuruza ngo hari ibyo wamubwiye bituma yumva ko ashobora kuvura mu buryo gakondo ndetse no mu gusuzuma wa murwayi aza kumuhishurira ibyo yakoze yumva koko ntibyari ibyo kuvurirwa kwa muganga wa kizungu.

Ati “Abantu bakuru baravuga ngo ibyo byari ibintu bya kera nta kintu bivuze ubu Kiliziya yakuye kirazira. Nyamara kirazira ni ikintu gishobora kinyurwaho wanyuranya na cyo ubuzima bukazima.”

Rutangarwamaboko yavuze ko abiganiriyeho n’abaganga b’aho yari mu imenyerezamwuga kuva icyo gihe yahisemo gukoresha ibyo kwa sekuruza wahoze ari ‘Imandwa Nkuru n’Umupfumu’ yiyemeza kuvura mu buryo bushingiye ku muco.

Icyo gihe yarababwiye ati “Ntimwanyemerera nkareba ko nanjye hari icyo nakora nkareba ko natangiza uburyo bushingiye ku kuvura indwara n’ibibazo byo mu mutwe. Byaba ari iby’Abanyarwanda kandi bihuje n’ibyo kwa sogokuruza.”

Abo yasabaga babanje kumubwira ko ibyo ari ibintu by’abasazi. Bati “bizagushiramo” ariko agize amahirwe muganga wamutozaga arabimwerera.

Ati “Mu cyumweru kimwe wa murwayi nari namuvuye yanatashye.”

Rutangarwamaboko avuga ko yakuze imihango irimo kubandwa no guterekera itagikorwa cyane ndetse ntiyabyitaho ariko kuva yakwinjira mu buvuzi bushingiye ku muco ubu yanywanye na byo.

Ku guterekera, Rutangarwamaboko yavuze ko ari umuhango w’ingenzi wo gukorera abakurambere ndetse anavuga igisobanuro cyawo nyirizina.

Ati “Ni igikorwa ugira ukigirira undi muntu. Ubu kuko twari tuzi ko mudusura twateretse inzoga kuko tububashye kandi muri ab’agaciro. [...]. Guterekera ubundi ni uko babivuga bihuta mu buryo buzimije ariko ubundi ni uguterekera [ikintu undi] bivuze gutegurira.”

Uko guterekera byakorwaga hambere ni na ko ubu abikora. Abikora ari kumwe n’abagirwa be, bakawukora rimwe mu cyumweru ku munsi wagenewe uwo muhango kandi ukagira n’amahame yawo ugenderaho.

Kuba Imandwa Nkuru y’i Rwanda, Rutangarwamaboko abisobanura nk’ibikomoka ku muntu wakoze umuhango wo kubandwa, ni umwe muri bake bakibandwa agaterekera, akaba umupfumu.

Bihamywa n’uko agaragara, yambara ubona ko ari ibintu gakondo yiyeguriye, ndetse akavuga adategwa ko abikora bitari bya bindi bibera mu bwihisho.

Kugeza ubu, Ritangarwamaboko afite umugore n’abana babiri. Umugore we witwa Umuziranenge Sana Cynthia ndetse mu muryango we ubona ko ibintu byose bikorwa mu buryo bwa gakondo.

Rutangarwamaboko n'umugore we, Umuziranenge Sana Cynthia bizihiza Umuganura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages