00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda mu bihugu bya mbere ku Isi bifite abaturage birunduriye mu madini

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 29 November 2025 saa 02:48
Yasuwe :

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byo munsi y’Ubutayo bwa Sahara bifite abaturage birundiriye mu madini, dore ko ruza ku mwanya wa cyenda mu bihugu bifite abaturage benshi bizerera mu madini cyane.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika gikora Ubushakashatsi ‘Pew Research Center’ ku buryo abantu bafata imyizerere n’amadini ku Isi bwasanze ibihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ari byo byiganje mu kugira abaturage birunduriye mu madini, bigakurikirwa n’ibihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo.

Ni ubushakashatsi bwakoze mu gihe cy’imyaka 15 hagati y’umwaka wa 2008 na 2023.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 102, hakoreshejwe ibibazo bibiri gusa, aho babazaga umuturage niba idini ari ingenzi mu buzima bwe ndetse n’inshuro ajya gusenga.

Mu Rwanda basanze nibura 90% by’abantu bakuru bizera ko amadini ari ingenzi mu buzima bwabo.

Mu bihugu 102 byakorewemo ubu bushakashatsi u Rwanda ruza ku mwanya wa cyenda mu kugira abaturage bizera ko amadini ari ingenzi mu buzima bwabo, rukaba ku mwanya wa 39 mu bihugu bigira abaturage bakunda kujya gusenga.

Ubu bushakashatsi bwagaraje ko Indonesie ari cyo gihugu cya mbere gifite abaturage benshi bizera ko idini ari ingenzi mu buzima bwabo kuko 98% ariko babifata, Ikurikirwa na Sénégal, Pakistan, Mali, Tanzania, Sri Lanka, Guinea Bissau, Honduras, u Rwanda na Zambia.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu bihugu by’u Burayi no muri Aziya, ibijyanye n’amadini batabikozwa kuko abaturage bo mu bihugu nk’u Buyapani, Estonie, Tchèque, Denmark, U Busuwisi, u Bwongereza, Suède, Latvie na Finland; 10% nibo babona ko amadini ari ingenzi mu buzima bwabo.

Mu bihugu bikunda gusenga, Indonesie igaruka iyoboye mu kugira abaturage benshi bakunda gusenga kuko nibura 95% by’abaturage bayo basenga buri munsi, bagakurikirwa na Nigerie, Sénégal, Iraq na Niger.

Mu Rwanda habarizwa amadini n’amatorero arimo Kiliziya Gatolika, ADEPR, Aba-Angilikani, Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, Islam, Abahamya ba Yehova n’abandi.

Imiryango yanditse nk’insengero mu Rwanda ubu irenga 300, gusa mu myaka mike ishize byagaragaye ko habayeho ukwiyongera gukabije kw’amashami yayo, kuko insengero zageraga ku bihumbi 13. Ni mbere y’uko hakorwa umukwabu wo kugenzura insengero zuzuje ibisabwa hafungwa izirenga ibihumbi icyenda.

ADEPR nk’itorero wasangaga rifite insengero zirenga 3000 mu gihe nka Kiliziya Gatolika ifite za kiliziya zirenga 2000. Kuva u Rwanda rwabona ubwigenge mu 1962 kugeza mu 2012, mu gihugu habarurwaga insengero zigera kuri 200.

Mu 2016, Umujyi wa Kigali wonyine wari wihariye insengero 685, aho muri Nyarugenge hari 184, Gasabo 289, Kicukiro 212. Icyo gihe mu gihugu hose, insengero zarengaga 1500 ariko mu myaka itageze ku icumi, zari zimaze kwikuba inshuro zirenga umunani.

Ikindi izo nsengero n’amadini byose byiharira miliyoni 12,2 by’abayoboke nk’uko imibare y’Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, ibigaragaza.

Kiliziya Gatolika ni yo iyoboye andi madini mu Rwanda mu kugira umubare munini w’abayoboke aho bangana 39,9% by’abaturage bafite amadini n’amatorero babarizwamo mu Rwanda, igakurikirwa na ADEPR ifite 21,3% na Angilikani ifite 14,6%.

Abadivantisiti ni 12%, mu gihe Islam ifite 2% by’abayoboke mu Rwanda.

Ibi bigaragaza uburyo Abanyarwanda bakunda amadini no gusenga ku kigero cyo hejuru n’agaciro baha amadini n’amatorero basengeramo.

Abanyarwanda bemera amadini cyane kurusha ibihugu byinshi byo ku Isi

Isesengura ryakozwe n’Urwego rw’u Rwanda rw’Imiyoborere, RGB, muri Nyakanga na Kanama 2024 ku nsengero zirenga 13.770 ziri mu bice bitandukanye by’igihugu, ryasize 9.171 muri zo zifunzwe kubera kutubahiriza ibiteganywa n’amategeko.

Ni ifungwa ritaguye neza abanyamadini cyane ko ryakurikiwe amabwiriza imiryango ishingiye ku myemerere igomba kubahiriza arimo n’ibigomba kuba biri mu rusengero rwemerewe gukorerwamo kugira ngo habungabungwe ubuzima bw’abaturage bazigana.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame aherutse kugira n’abanyamakuru ku wa 27 Ugushyingo 2025, yagarutse kuri iki kibazo cy’insengero avuga ko abantu bakwiriye gushyira imbaraga mu gukora kugira ngo biteze imbere kurusha kumara umwanya wabo munini mu nsengero.

Ati “Iyo biba jye nta nsengero nafungura. N’ibyo dukora tubikora kugira ngo abantu nyine… na ho insengero mu iterambere, muri ibi byose twavugaga by’intambara ziri ku Isi n’imibereho y’igihugu insengero zifitemo ruhare ki?”

Perezida Kagame yagaragaje ko ikigaragara cyane ari uko mu nsengero habamo ubujura kurusha ibindi.

Ati “Na zo ziratanga akazi se? Bariba, ariko muba hehe mwebwe? Njye ibyo mbona ko ari abantu buzuyemo ububandi gusa. Kurwana n’amabandi ari mu nsengero na byo nta mpuhwe mbifitiye na busa rwose. Ariko mwebwe abakoloni barabarindagije namwe murarindagira, ubu twirirwe tuganira ku bintu by’insengero, mujye guhinga, mworore.”

Perezida Kagame yavuze ko ibyerekeye gusenga abantu banabikorera kuri telefoni.

Kimwe mu bibazo biri mu Rwanda bijyanye n’imyemerere ishingiye ku madini, si gusenga ahubwo ni uburyo abantu bamwe basimbuza akazi amasengesho, ugasanga bajya gusenga no mu masaha y’akazi.

Ahandi ugasanga abayobozi b’amadini barahindutse abashaka kunyunyuza imitsi y’abayoboke babo, babambura utwabo bitwaje umutaka w’amasengesho n’ibitangaza.

IGIHE ifite amakuru y’umuturage umwe wahawe inka muri gahunda ya Girinka, maze umunyamasengesho akamusengera, akamwumvisha ko agomba kuyimuha bikarangira ayimuhaye.

Byaje kumenyekana nyuma, ubuyobozi bukurikiranye busanga wa mubwirizabutumwa yarabeshye umuturage yitwaje amasengesho, umuturage nyuma y’igihe ataka, asubizwa inka yari yarambuwe.

Hari n’izindi ngero nyinshi z’ababwirizabutumwa bagiye batabwa muri yombi bazira ibyaha byo kuriganya abantu bitwaje ivugabutumwa.

Ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bifite umubare munini w’abemera Imana basenga buri munsi
Kiliziya Gatolika ni yo ifite abayoboke benshi mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages