Tariki 25 Ukuboza, ni umunsi udasanzwe ku bakristu kuko ari bwo bibuka bakanizihiza ivuka rya Yezu/Yesu, umucunguzi w’abantu.
Ijambo Noheli rikomoka ku ijambo ry’Igifaransa “Noël”, naryo ryakomotse mu Kilatini “Natalis” bivuze “umunsi w’amavuko/isabukuru y’amavuko”. Mu Cyongereza Noheli yitwa “Christmas”.
Imyiteguro y’uyu munsi iba ari myinshi mu ngeri zitandukanye, aho usanga mu bigo bya leta n’ibyigenga, amahoteli n’izindi nyubako bateguye ikirugu nk’ikimenyetso cy’uyu munsi wa Noheli.
Guhera ku mugoroba wa Tariki 24 Ukuboza, abemera uyu munsi bawinjiramo bajya mu bitaramo byawo biba byateguwe hirya no hino mu madini atandukanye, bikaba akarusho bucyeye bwaho ku munsi nyirizina, aho bizwi ko n’utaherukaga mu rusengero yikubita agashyi akahaboneka.
Musenyeri Antoine Kambanda niwe watuye igitambo cya Misa ya saa tanu muri St MichelKatederali ya St Michel niyo irimo icyicaro cya Arkiyepiskopi KambandaChorale yari yabukereye ngo ihimbaze uyu munsi wa NoheliAbakristu bari benshi cyaneIki gitambo cya Misa cyabatijwemo impinjaByari ibyishimo ku bitabiriye iyi misa ya NoheliNoheli koko ni umunsi w'abanaAba bana bari bambaye neza cyane ku munsi wabo wa NoheliAbana babatijwe muri misa ya NoheliIkirugu cyubatswe muri Katederali ya St MichelAbaririmbyi batanze ubutumwa mu ndirimbo za NoheliAbahereza ba Musenyeri ubwo Misa yari itangiyeTariki 25 Ukuboza, ni umunsi udasanzwe ku bakirisitu kuko ari bwo bibuka bakanizihiza ivuka rya Yezu/Yesu, umucunguzi w’abantu. Musenyeri Antoine Kambanda ni we watuye igitambo cya Misa ya saa tanu muri St Michel. Aha yatangaga umugisha wa gishumbaMusenyeri Kambanda uyobora Arkidiyosezi ya KigaliUbwo Musenyeri Kambanda yatangizaga igitambo cya Misa
Paruwasi ya Ste Famille
Umusaserdoti wasomye Misa ya Saa tanu muri Paruwasi yitiriwe Umuryango Mutagatifu 'St Famille'Hatanzwe batisimu y'abana batoPadiri arimo gusuka amazi ku gahanga ati "Ndakubatije mu izina ry'Imana Data, Mwana na Roho Mutagatifu"
ADEPR Nyarugenge
Umuvugizi wa ADEPR Rev Past Karuranga ubwo yatangaga inyigisho mu masengesho ya Noheli yabereye muri ADEPR Nyarugenge
Ibitekerezo 0