Nkundayesu ufite impano zitandukanye zirimo iyo kwandika, kuririmba no guhuza imirya y’inanga mu buryo bunyura amatwi, yongeye kugaragara mu gihangano gishya nyuma y’igihe ari hanze y’igihugu; aho akorera akazi ke ka buri munsi.
Indirimbo ‘Icyubahiro n’Ikuzo’ iri mu njyana ya Rock yakorewe mu Burundi na Marc Kibamba, amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Meddy Saleh, umaze kumenyekana mu ruhando rw’umuziki w’u Rwanda.
Nkundayesu yatangaje ko igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo kigaragara mu byanditswe aho bishimangira ko abaremwe bose bagomba gushima Imana.
Yagize ati "Igitekerezo cyo kwandika indirimbo nagikuye mu magambo ari muri Bibiliya. Ubutumwa buri mu gitabo cy’Ibyahishuwe 5:13-14 hagira hati "Nuko numva ibyaremwe byose byo mu ijuru no mu isi n’ikuzimu no mu nyanja n’ibibirimo byose bivuga biti “Ishimwe no guhimbazwa n’icyubahiro n’ubutware bibe iby’Iyicaye ku ntebe n’iby’Umwana w’Intama iteka ryose. Nuko bya bizima bine birikiriza biti “Amen!” Ba bakuru bikubita hasi baramya Ihoraho iteka ryose!”
Yasabye abantu guhumurizanya no kwiyambaza Imana bayiha icyubahiro kuko ari urukundo. Ati "Abasobanukiwe neza uko Imana ibazirikana bagomba kuyiha icyubahiro."
Nkundayesu afite gahunda yo gukora amashusho y'indirimbo zose zizaba ziri kuri album ye. Ati "Nimbona ubushobozi ndateganya gukora album y'amashusho izaba iriho indirimbo esheshatu, zose ziri kuri album y’amajwi igizwe n’indirimbo 11 namuritse mu 2016. Ibi bizamfasha gukomeza kwagura ivugabutumwa mu ndirimbo mu bice byose by’igihugu no hanze yacyo."
Mu mwaka ushize nibwo, Nkundayesu yamuritse album y’amajwi yise “Kubaho ni Kirisitu" yari igizwe n’indirimbo 11, mu gitaramo cyabereye i Musanze.
Iyi ndirimbo igaragaramo abahanzi batandukanye barimo Kavutse Olivier uyobora Beauty For Ashes; umunyamakuru wa Radio Authentic, Issa Noël Kalinijabo, umuhanzikazi Dorcas wo muri Blessed Sisters n’abandi.
Nkundayesu yamenyekanye mu ruhando rw’abaririmba indirimbo zihimbaza Imana akorera ivugabutumwa muri Korali Intumwa y’i Musanze.
Yayivuyemo ajya mu Bushinwa aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amashanyarazi (Electrical Engineering), ahita anatangira urugendo rwo kuririmba ku giti cye.
Nkundayesu azwi mu ndirimbo nyinshi zirimo Inshuti y’Imana, Icyubahiro n’Ikuzo, Umusaraba, Tubyinire Imana, Kubaho ni Kirisitu, Yesu Ndagushima n’izindi.










Ibitekerezo 0