Nyirashimwe n’umukunzi we bambikanye impeta y’urudashira kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Nzeri 2017, mu birori biryoheye ijisho byabereye mu rusengero rwa FourSquare Gospel Church of Rwanda ruherereye ku Kimironko. Aba bombi basezeranyijwe n’Umushumba w’Itorero Foursquare Gospel Church, Bishop Dr. Masengo Fidѐle.
Ubukwe bwa Nyirashimwe Diane wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Mana Urera’ , ’Sinzatuza’ n’izindi bwatashywe n’abaririmbyi bakorana umurimo w’Imana binyuze mu ivugabutumwa ry’indirimbo barimo aba Healing Worship Team na True Promises n’abahanzi barimo Aline Gahongayire, René Patrick, umuraperi MD n’abandi barimo n’imiryango y’abageni.
Abitabiriye ibi birori bafashe umwanya wo kuririmba no gusirimba bishimira ko Imana yasohoje isezerano ryayo kuri Diane bafata nk’umuririmbyi wasigiwe uyu murimo. Ari mu bafashije Adrien Misigaro mu gitaramo yakoreye i Kigali amurika album y’amashusho yise ‘Ntacyo nzaba’, yari ibumbiyeho indirimbo umunani.
Aba bombi bashyingiwe nyuma y’umunsi umwe basezeranye imbere y’amategeko ku wa 29 Nzeri 2017, ari na bwo habaye imihango yo gusaba no gukwa.
Amafoto yaranze umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko
Amafoto: Trezor Doux na Pax Bienvenu



















TANGA IGITEKEREZO