Muri Nzeri 2017, nibwo aba bombi bari mu bakurikiranyweho n’ubutabera kunyereza miliyari zisaga ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda hagati ya 2015 na 2016 ubwo bayoboraga iri torero, bafunguwe by’agateganyo kubera impamvu z’uburwayi.
Bakimara kurekurwa, Inama ya Biro Nyobozi ya ADEPR yateranye ku wa 5 Ukwakira 2017 yanditse amabaruwa abambura inshingano z’ubupasiteri, igaragaza ko bagaragaweho n’imyitwarire mibi mu micungire y’umutungo w’Itorero no kutaba inyangamugayo.
Nyuma y’iminsi irindwi, Bishop Tom Rwagasana na we yandikiye Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, amusaba kwisubiraho ku cyemezo we na bagenzi be bayoboranaga Itorero bafatiwe.
Mu ibaruwa yo ku wa 13 Ukwakira 2017, IGIHE ifitiye kopi, Bishop Tom yanditse asubiza iyo yahawe ku wa 5 Ukwakira 2017, asaba ko hongera gusuzumwa icyemezo cyafashwe cyo kubambura inshingano agaragaza ko bidakwiye ko bamburwa Ubupasiteri kuko ari umuhamagaro w’Imana.
Rwagasana yavuze ko asaba ko icyemezo bafatiwe gisubirwaho kuko akibona nk’uburyo bwo kumutesha agaciro, no kumwandagaza mu ruhame.
Mu ibaruwa ye yagize ati “Impamvu nshingiraho harimo kuba icyemezo cyarashingiye kuri raporo y’ubugenzuzi (External Forensic Audit Report) ntamenyeshejwe, ntakorewe, ntagizemo uruhare urwo arirwo rwose cyangwa ngo mugire icyo muyimbazaho mbahe ibisobanuro. Ikindi ni uko ibikubiyemo byaba bihabanye n’izindi raporo z’ubugenzuzi zakozwe zikanemezwa n’inzego za ADEPR zibifite mu nshingano.”
Ikomeza igira iti “Nsanga icyo cyemezo ubwacyo kinyuranye n’amategeko y’igihugu muri rusange n’ay’itorero ADEPR by’umwihariko, cyane cyane ku bijyanye n’igihe icyemezo nk’iki cyakabaye gifatwa, ububasha bwo kugifata, inzira binyuzwamo kugira ngo gifatwe ndetse no gusuzuma ibikwiye gushingirwaho mu gihe icyo cyemezo cyaba kiri mu nyungu zanyu ndetse n’izi’itorero muri rusange.”
Bishop Tom Rwagasana yasoje asaba Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga gusuzumana ubushishozi ubusabe bwe bakisubiraho ku cyemezo bafashe.
IGIHE yagerageje kuvugana n’impande zombi zigaragara muri izi nyandiko ariko ntibyadukundiye kubabona ku murongo wa telefone ndendanwa.
Abahoze muri Biro Nyobozi ya ADEPR batangiye gutabwa muri yombi muri Gicurasi uyu mwaka ndetse nyuma yo kugera muri gereza bahise basimburwa n’indi komite.
Abafunzwe barimo Sibomana wari Umuvugizi wa ADEPR, uwari Umwungirije, Tom Rwagasana; Mutuyemariya Christine wari ushinzwe ubutegetsi n’imari; Sebagabo Bernard wari Umunyamabanga Mukuru; Salton Niyitanga, Ingenieur Sindayigaya Théophile na Gasana Valens.
Nyuma y’amezi ane, batatu muri bo barimo Tom Rwagasana, Sibomana Jean na Mutuyemariya Christine barekuwe by’agateganyo bategekwa kujya bitaba urukiko mu gihe rubakeneye, ariko bamburwa pasiporo zibemerera kujya mu mahanga.



















TANGA IGITEKEREZO