00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umurongo wa Bibiliya wasomwe mu irahira rya Perezida Donald Trump

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 January 2017 saa 10:07
Yasuwe :

Mu birori by’agatangaza Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Visi Perezida we Michael Richard Pence, barahiriye kuyobora miliyoni zirenga 300 mu myaka ine iri imbere.

Abakozi b’Imana babanje gusengera uyu muyobozi mushya n’igihugu by’umwihariko, harimo nka Cardinal Timothy Dolan wasabye Imana kuba hafi y’abanyamerika na Perezida mushya yifashishije ubuhanga bwa Salomoni uvugwa muri Bibiliya, mu isezerano rya kera.

Abakozi b’Imana banifashishije Bibiliya basoma imwe mu mirongo iyirimo, ngo izafasha Umuyobozi mushya n’Abanyamerika muri rusange gusigasira ubuhangange bwabo. Mu gutangira, Inkuru nziza yanditswe na Matayo igice cya 5:1-12 niwo murongo wa Bibiliya wasomewe abitabiriye irahira rya Donald Trump.

Ugira uti “Yezu abonye abantu benshi azamuka umusozi, amaze kwicara abigishwa be baramwegera atangira kubigisha.

Ati “Hahirwa abakene ku mutima kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo. Hahirwa abashavura, kuko aribo bazahozwa,Hahirwa abagwaneza, kuko aribo bazahabwa Isi,Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka, kuko aribo bazahazwa,Hahirwa abanyambabazi, kuko aribo bazazigirirwa,Hahirwa ab’imitima iboneye, kuko bazabona Imana,Hahirwa abakiranuka kuko aribo bazitwa abana b’Imana,Hahirwa abatotezwa bazira ubutungane, kuko ingoma y’ijuru ari iyabo.”

“Namwe murahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi babampora. Muzanezerwe, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru. Mwibuke ko ariko barenganyije abahanuzi ba mbere.”

Mu gusoza, hasomwe umurongo wo muri 1 Timoteyo 2:1-8 hagira hati “Irya mbere ya byose ndaguhugurira kwingingira abantu bose, kubasengera, kubasabira no kubashimira ariko cyane abami n’abatware bose kugira ngo duhore mu mahoro tutabona ibyago, twubaha Imana kandi twitonda rwose. Ibyo nibyo byiza byemerwa imbere y’Imana umukiza wacu ishaka ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri."

"Kuko hariho Imana imwe kandi hariho Umuhuza umwe w’Imana n’abantu, na we ni umuntu ariwe Yesu Kristo witangiye kuba inshungu ya bose. Ibyo byahamijwe mu gihe cyabyo aricyo cyatumye nshyirirwaho kuba umubwiriza n’intumwa n’umwigisha wo kwigisha abanyamahanga kwizera n’ukuri. Nuko ndashaka ko abagabo basenga hose barambuye amaboko yabo, badafite umujinya kandi batagira impaka.”

Irahira rya Trump ni ibirori byakoranyije abayobozi bose bakomeye muri Amerika, hadasigaye na Hillary Clinton watsinzwe amatora yo kuwa 8 Ugushyingo 2016, bikarangira bamwe batanumva uko Trump yamutsinze mu buryo bukomeye.

Donald Trump arahira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages