Ibikorwa by’uyu muryango byatangirijwe mu Murenge wa Gishari wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2018 nyuma y’umuganda abanyamuryango bawo bakoranye n’abaturage batera ibiti.
Imiryango yahawe ubwisungane mu kwivuza ni itishoboye igizwe n’abagore bayoboye ingo, ari nayo ntego ya DCF yo kongerera ubushobozi abo bagore.
Uwashinze umuryango DCF, Ketsia Kabanyana yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana kuborohereza gutangiza ibikorwa byabo mu Murenge wa Gishari, anaboneraho umwanya wo gusobanura intego z’uwo muryango.
Kabanyana yavuze ko DCF ari umuryango wa gikirisitu uharanira iterambere ry’umugore ariko cyane cyane abayoboye ingo kuko aribo bahura cyane n’ingaruka zo kugira inshingano ziremereye zo guteza imbere umuryango ntawe bafatanyije.
Yakomeje avuga ko bafasha imiryango mu nkingi enye zirimo kuzamura imibereho myiza y’imiryango biciye mu mishinga mito iciriritse ibyara inyungu, amatsinda yo kuzigama no kugurizanya, no gutanga amatungo magufi.
DCF inafasha abana cyane cyane b’abakobwa mu bijyanye n’uburezi, aho ibarihira amafaranga y’ishuri, ibikoresho, amafaranga y’urugendo, n’ibindi bikenerwa by’ibanze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari yashimiye DCF yatangiye ifasha abatishoboye kwishyura mituweli, anizeza ubufatanye uyu muryango mu byo uzakenera ngo ushyire mu bikorwa gahunda zawo.
Kabanyana Ketsia ni umwe mu bagore batatu bahembwe na Ambasade ya Amerika mu Rwanda muri Werurwe 2017, ibashimira ubwitange n’imiyoborere myiza mu byo bakora .Ibi yabihembewe kubera umuryango DCF yashinze.



















TANGA IGITEKEREZO