Ubuyobozi bw’uyu mushinga ndetse n’abana ufasha n’abandi bafatanyabikorwa bafashe umwanya wo gusabana no gusangira mu rwego rwo kubifuriza Noheli nziza mu muhango wabereye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro kuwa 22 Ukuboza 2016
Abana baganiriye na IGIHE, bavuze ko bishimiye mu buryo bukomeye ibyo Garuka ibakorera. Basobanuye ko uyu muryango ari wo ubafasha kwishyura amafaranga y’ishuri no kwita ku mibereho yabo.
Ibi birori byaranzwe n’imbyino n’imyidagaduro itandukanye ndetse hatanzwe ibihembo ku bana b’indashyikirwa n’abatsinze neza amasomo. Abayobozi ba Association Garuka basabye aba bana gukomeza kwitwara neza no guharanira kuzagirira akamaro u Rwanda mu gihe kizaza.
Umuyobozi w’umuryango Garuka, Nyirahabiyambere Lydie yavuze ko benshi muri aba bana bahuye n’ubuzima butoroshye ariko ko bakeneye kwerekwa impuhwe n’urukundo kugira biyumve mu muryango nk’abandi bana.
Yagarutse ku mbaraga zakoreshejwe ngo uyu muryango ushinge imizi ariko kandi ashimira Imana anashimira buri wese wagize uruhare mu bikorwa bamaze kugeraho mu kubahindura beza nubwo byari bigoye. Ati “Abana bo mu muhanda bishoboka ko baba abana nk’abandi gusa ntabwo ari akazi koroshye.”
Umuyobozi ushinzwe uburezi muri uyu muryango Nyangezi Damien yavuze ko bitoroshye kwigisha umwana uvuye mu muhanda ariko ko babigezeho kandi ko imyaka 15 uyu muryango umaze ukorera mu Rwanda umaze gutanga umusaruro ukomeye mu gihugu.
Association Garuka ni umuryango udaharanira inyungu umaze imyaka 16 ufasha abana bavuye mu muhanda, basubizwa mu mashuri abandi bagashakirwa imibereho myiza mu nzira zitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO