Uyu ni umwe mu myanzuro yafashwe mu nama yabaye ku wa 19 Nyakanga 2025, yigaga ku buryo indangagaciro z’Idini rya Islam zakoreshwa mu kwimakaza amahoro muri Afurika, yahuzaga abanyamuryango batandukanye ba RMC ndetse n’abagize Umuryango wa Muhammad wa Gatandatu (Fondation Muhammad VI).
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yavuze ko hari igihe Abayisilamu bumva ko indangagaciro z’idini ya Islam zikurikizwa hagati yabo ubwabo nyamara zikwiye kubaranga aho bari hose.
Yagize ati “ Iyo tuvuze indagaciro za Islam umuntu ashobora kumva ari izo mu idini ya Islam gusa, uyu munsi turashaka kureba noneho ni gute izi ndangagaciro zajya mu buzima bwacu bwa buri munsi? Zikava ku kubyumva ku rwego rw’idini ahubwo noneho zikaturanga mu buzima bwacu bwa buri munsi”
Akomeza avuga kubahiriza izi ndangagaciro bitazabafasha kubaha amategeko y’intumwa y’Imana gusa ahubwo bizatuma banaba abaturage beza b’igihugu.
Yagize ati “Tugira indangagaciro yo kwirinda amakimbirane n’amacukubiri ayo ari yo yose, iyo ni indangagaciro y’ukwemera kwacu ariko inatugira umuturage mwiza.”
Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Sheikh Musa Fazil Harerimana, yavuze ko hari byinshi ibihugu by’amahanga byakwigira ku Rwanda cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bigamije kwimakaza ubumwe bw’abaturage nk’ibikorwa byakozwe byo kubabarira, gacaca n’ibindi
Ati “Gushyira mu bikorwa neza gahunda za guverinoma byahinduye isura y’u Rwanda n’imibereho y’abaturage bituma abaturage bakunda ubuyobozi nabwo bubashyira ku isonga.”
Yavuze kandi ko mu gihe cya Jenoside hari ibikorwa byiza byakozwe n’imiryango y’Abayisilamu n’abandi bikwiye gukusanywa, bigashyirwa ahantu hamwe kugira ngo bibere n’abandi urugero nka bimwe mu bikorwa by’ubumuntu byakozwe.
Akomeza avuga ko nk’igihugu byinshi byakozwe birimo nko kwita ku buvuzi, kwita ku bakene, kurwanya ikibazo cy’imiturire mibi, kwimakaza ubumwe mu Banyarwanda, igisigaye ari ukubungabunga ibyageweho no guharanira ko byakomeza kurushaho kwiyongera.
Sheikhat Sauda Niyirora uhagarariye abagore b’Abayisilamu mu Rwanda, yavuze ko mu myaka yashize, idini rya Islam ryari ryahawe ishusho mbi, ariko ngo ubwo byagabanyutse bagifite urugendo rwo kwerekana ko ibyo bumvaga icyo gihe atari byo.
Yagize ati “Kera hari isura itari nziza Islam yambikwaga atari uko ari ukuri ahubwo ari imyumvire y’abantu, ariko kuri iki gihe dushima Imana ko yakoresheje ubuyobozi bw’u Rwanda bugaha abaturage bose uburenganzira bwo kubaho nk’Abanyarwanda bigatuma iyo sura igenda ihinduka. Ubu twe nk’Abayisilamu biradusaba gukomeza gukora cyane kugira ngo dukomeze tubishimangire ko uko badufataga atariko kuri uko turi abantu nk’abandi.”
Iki kigo kizubakwa mu Rwanda ku bufatanye n’Umuryango wa Muhammad VI, ndetse uyu muryango uzatera inkunga ibikorwa by’ubushakashatsi bizajya bikorerwa muri iki kigo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!