00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutekano udasanzwe ubwo Papa yasuraga u Rwanda mu 1990

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 April 2022 saa 07:39
Yasuwe :

Imyaka 32 irashize bwa mbere ku butaka bw’u Rwanda hageze umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, icyo gihe yari Papa Yohani Paul II.

Indege yamuzanye yageze ku butaka bw’u Rwanda ku wa Gatanu tariki 7 Nzeri 1990, mu ruzinduko yamazemo iminsi itatu.

Mu bikorwa yakoze muri iyo minsi itatu harimo kuganira n’abari abayobozi bakuru b’igihugu icyo gihe, gusura uduce dutandukanye nka Mbare mu Karere ka Muhanga muri diyosezi ya Kabgayi, kuganira n’urubyiruko i Nyamirambo no kuri Stade Amahoro, gusura Katederali ya Kigali, gusoma misa mu gishanga cya Nyandungu i Kigali n’ibindi.

Umutekano we wari ucunzwe bikomeye muri ibyo bihe, nkuko n’ubu bigenda ahantu hatandukanye Papa asura hirya no hino ku Isi.

Icyakora byari ibintu bikomeye ku gihugu nk’u Rwanda cyari gifite igisirikare kidakanganye cyane haba mu bikoresho, ikoranabuhanga n’ibindi.

Kimwe mu bituma kurinda Papa bigorana bitandukanye n’abandi bayobozi bakomeye, ni uburyo uruzinduko rwe byanze bikunze aba agomba guhura n’abaturage bakaganira cyangwa se akabanyuraho abasuhuza, ku buryo gucunga umwanzi bisaba ubuhanga bukomeye.

Papa Yohani Paul II ari mu Rwanda umutekano we warakajijwe cyane, kubera imyaka icyenda yari ishize arasiwe i Vatican akarusimbuka, nubwo yari agifite ingaruka z’amasasu ane yarashwe mu nda n’Umunya-Turikiya, Mehmet Ali Ağca.

Garde Suisse cyangwa se Swiss Guards, Abapolisi [Nkuko biyita cyangwa bitwa] basanzwe barinda Papa bari basesekaye i Kigali mbere y’iminsi ngo uruzinduko nyirizina rutangire.

Ni wo mutwe w’ingabo zigenga zitarenga 110 zikomoka mu Busuwisi, zimaze imyaka isaga 500 zirinda Papa. Winjizwamo abasore bari hagati y’imyaka 19 na 30 batarashaka abagore, kandi bakaba bafite uburebure nibura bwa metero 1.74.

Bagomba kuba barize nibura amashuri yisumbuye, bafite ubumenyi bw’ibanze mu gisirikare bahawe n’igisirikare cy’u Busuwisi. Kuba ari umugatolika byo ni ihame kuko ubusabe bwe bubanza kwemezwa na Padiri wa Paruwasi avukamo mu Busuwisi.

Izo ngabo za Papa ni zo zari zimurinze mu Rwanda mu minsi itatu yahamaze muri Nzeri 1990, zifatanyije n’abashinzwe umutekano imbere mu gihugu.

Rtd Corporal Senkeri Salathiel ni umwe mu bari abarinzi ba Perezida Juvenal Habyarimana, ubwo Papa Yohani Paul II yasuraga u Rwanda.

Yabwiye IGIHE ko nta myitozo idasanzwe bakoze, icyakora bari bamaze iminsi bitegura, bazi uko aho azanyura n’aho azaba ari hose hameze.

Ati "Umutekano we wari ukarishye cyane, twarawiteguye ku buryo bushoboka kandi nta kibazo twagize. Yasanze twarabyiteguye, turamurinda impande zose ari i Nyandungu, ari mu Rugwiro, hose twamucungiye umutekano ku buryo bushoboka."

Yakomeje agira ati "Nta masomo yihariye twahawe agiye kuza, twakoresheje uburyo twari dusanzwe dufite ariko nyine twigengesereye."

Papa Yohani Paul II mu modoka izwi nka Papa Mobile yasuhuje abaturage babaga bamutegereje ku mihanda mu Rwanda arinzwe bikomeye

Abarinzi ba Papa nubwo bakomeye mu bushobozi n’imyitozo, uburinzi bwabo bwasabaga gukorana n’abashinzwe umutekano b’u Rwanda nk’abari bamenyereye neza ikibuga.

Senkeri ati "Hari umuzungu wazaga kutuganiriza ashaka nko kudukosora wenda mu ngamba twabaga twafashe, ariko nta kugongana kwabayemo."

Ku Cyumweru tariki ya 9 Nzeli 1990 mbere yo gusoza uruzinduko rwe mu Rwanda, Papa Yohani Pawulo II yasomeye Misa abanyarwanda mu gishanga cya Nyandungu i Kigali ubu hazwi nko kuri 12, nabwo arinzwe cyane.

Papa Yohani Pawulo II avuye mu Rwanda, uruzinduko rwe yarukomereje i Yamoussoukro muri Cote d’Ivoire.

Uruzinduko rwa Papa Yohani Paul II nirwo ruheruka rwa Papa mu Rwanda, icyakora Papa Francis yasabwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda kuzarusura .

Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda aherutse kubwira IGIHE ko bagitegereje igisubizo cye.

Yagize ati "Ubutumire bw’u Rwanda burahari, turacyategereje igihe nikigera."

Muri Nyakanga uyu mwaka, Papa Francis azasura ibihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihana imbibi n’u Rwanda. Byitezwe ko azasura umujyi wa Goma wegeranye n’uwa Rubavu mu Rwanda.

Cardinal Kambanda yavuze ko gusura Congo ari inyungu no kuri Kiliziya y’u Rwanda.

Ati "Uruzinduko rwa Papa ruba ruje gukomeza abavandimwe mu kwemera. Gusura Congo rero ni umugisha natwe mu Rwanda kuko hari urwego duhuriramo mu biyaga bigari […] kuba rero yaje muri Congo natwe aba yadusuye nk’uyu muryango."

Cardinal Kambanda yahishuye ko no mu myiteguro yo kumwakira ubwo azaba aje i Goma, Kiliziya Gatolika y’u Rwanda ibifitemo uruhare.

Senkeri Salathiel wahoze arinda Perezida Juvenal Habyarimana avuga ko uruzinduko rwa Papa barwiteguye cyane
Papa Yohani Paul II asuhuza imbaga y'abaturage i Mbare ho mu karere ka Muhanga
Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Papa Yohani Paul II yatanze isakaramentu ry'ubusaserdoti
Papa yasuye u Rwanda avuye mu Burundi na Tanzania
Garde Suisse bakunze kugaragara i Vatican mu myambaro gakondo y'abarindaga Papa mu myaka ya kera, icyakora ni indwanyi zikomeye
Garde Suisse cyangwa se Swiss Guards nibo barinzi bashinzwe umutekano wa Papa guhera mu 1506

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages