Isezerano rya Timoni n’umukunzi we ryahamirijwe mu buryo bwemewe n’amategeko mu Murenge wa Remera kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Ukwakira 2019.
Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe b’imiryango yombi n’abiganjemo abakirisitu bo ku Mudugudu wa ADEPR Remera abereye umuyobozi.
Mwarimu Timoni umaranye ubumuga bwo kutabona imyaka isaga 64 akorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR. Izina rye ryamamaye cyane kubera ubuhanga afite mu kuvuga no gusobanura Bibiliya azi imirongo yayo myinshi mu mutwe ndetse n’indirimbo zo mu gitabo.
Gakumba mu buhamya bwe avuga ko kumenya Bibiliya ari impano yahawe n’Imana kuko we yavutse afite ubumuga bwo kutabona.
Gakumba yasezeranye na Zereyukuri nyuma yuko umugore we wa mbere yitabye Imana.
Mu magambo y’aba bombi babwiye itangazamakuru ko bashimira Imana yabateje intambwe yo gushinga umuryango mushya.
Gakumba yatangiye kubenguka Zereyukuri mu mwaka ushize ariko we amufungurira umutima we, anamwemerera kumubera urugingo mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Uyu muvugabutumwa yavuze ko Imana yamuhishuriye ko azabana na Zereyukuri basezeranye ndetse iby’urukundo rwabo ikabiha umugisha.
Ati “Turashima Imana ko turi gusatira umunsi mwiza wo gukora ubukwe. Umunsi wa mbere twavuganye kuri telefoni, ndamusuhuza ndamubwira. Hari byinshi byagiye biba binyemeza ko dukwiye kubana kandi mugejejeho icyifuzo arabyemera.’’
Zereyukuri we yavuze ko “Imana yanshyizemo urukundo rwo kumukunda ndamwemera. Ni Imana yabikoze. Kuvuga yego ni ikintu kiba gikomeye guhita ubyakira. Yabimbwiye muri Gicurasi 2018 mbana nabyo nsenga ariko ku wa 23 Werurwe 2019 nibwo nikirije iryo jambo yambwiye, mwemerera ko tuzabana.’’

Gakumba na Zereyukuri bazasezerana imbere y’Imana ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Ukwakira 2019. Uyu mugabo yagiriye icyizere Pasiteri Habyarimana Vedaste ngo azabe amugaragiye (Parrain).
Yanateguriwe ibirori n’itorero rya ADEPR nkuko bikorerwa abandi bakozi b'Imana. Mu bukwe bwe hazaririmbamo korali zirimo Amahoro, Besalel na Elayono z’i Remera.
Abanyetorero bagaragaje ibyishimo batewe n’intambwe Mwarimu Timoni yateye, akabona umukunzi nyuma y’ibibazo yanyuzemo.
Timoni yavukiye mu yahoze ari Kibuye, i Gishyita mu 1955, avukana ubumuga bwo kutabona. Yakiriye agakiza mu 1979, aza gutangira kubwiriza muri Kigali mu 1981, ahawe ubutumwa n’Imana. Mu 1985 nibwo yatangiye umurimo w’ivugabutumwa i Remera akajya muri buri rugo kuvuga ubutumwa.
Gakumba wakoze ubukwe mu 1993, yabyaranye n’umugore we wa mbere abana barindwi ariko umwe muri bo yitabye Imana.
![Umuvugabutumwa Gakumba Timothée Augustin [Timoni] ufite ubumuga bwo kutabona n’umukunzi we Zereyukuri Antoinette ubwo bageraga ku Murenge wa Remera](https://spipimg.igihe.com/jpg/ry6b0838-5.jpg)




















Amafoto: Niyonzima Moïse
Video: Salomo George na Hakizimana Souke




Ibitekerezo 0