00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Vatikani: Papa Francis yakiriye umugore wihinduje igitsina

Yanditswe na

Honore Munyembabazi

Kuya 28 January 2015 saa 04:00
Yasuwe :

Umugore wo muri Espagne wibagishije igitsina akihindura umugabo, yakiriwe n’umushumba wa Kiliziya Gatolika , Papa Francis i Vatikani ku wa gatandatu ushize aherekejwe n’umukobwa bitegura kurushinga.
Diego Neria Lejarraga yahuye na Papa ku wa gatandatu ushize nyuma yo kumwandikira mu kwezi k’Ukuboza amusaba ko bahura akamutura akababaro atewe no kuba yarafatwaga nk’igicibwa n’abapadiri ba Paruwasi akomokamo ya Plasencia.
Uyu mukobwa w’imyaka 48 ariko wihinduje umusore (…)

Umugore wo muri Espagne wibagishije igitsina akihindura umugabo, yakiriwe n’umushumba wa Kiliziya Gatolika , Papa Francis i Vatikani ku wa gatandatu ushize aherekejwe n’umukobwa bitegura kurushinga.

Diego Neria Lejarraga yahuye na Papa ku wa gatandatu ushize nyuma yo kumwandikira mu kwezi k’Ukuboza amusaba ko bahura akamutura akababaro atewe no kuba yarafatwaga nk’igicibwa n’abapadiri ba Paruwasi akomokamo ya Plasencia.

Uyu mukobwa w’imyaka 48 ariko wihinduje umusore yabwiye Francis ko yafatwaga nabi kugeza n’ubwo umwe mu bapadiri amwise “umukobwa wa sekibi.”

Papa Francis

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa bivuga ko guhura kwa Papa Francis bitigeze bishyirwa kuri gahunda zizwi za Vatikani bityo iyo leta ikaba ishobora kwemeza cyangwa igahakana ko iki gikorwa cyabayeho.

Ubusanzwe Kiliziya Gatolika ntiyemera ko umuntu yahindura igitsina ariko Papa Francis yagiye abyihanganira mu rwego rwo kugaragariza urukundo abumva ko bagizwe ibicibwa.

Papa Francis yateje impaka mu bakirisitu ubwo yavugaga ko abaryamana bahuje ibitsina ari abantu nk’abandi, n’ubwo nabo badakwiye kurata ko ibyo bakora ari byiza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages