Ubusanzwe yitwa Ev.Tuyishimire Diogène. Mu byigisho bye, icyamamaye ni icyo aba avugamo ukuntu Yesu nta kintu adasa nacyo kuko ‘Mu bana yabaye umwana w’Imana, mu bagabo akaba umugabo w’abapfakazi, mu bapapa aba se w’imfubyi, mu biti akavuga ati ninjye muzabibu w’ukuri mwe muri amashami…’

Umurebye mu maso ntiwamukekera ko yakwigisha mu buryo bukomeye ariko we ahamya ko ari imirimo yakoze kugira ngo agarure benshi mu nzira y’agakiza.

Uyu mugabo w’imyaka 27, ni umuvugabutumwa mu itorero rya ADEPR. Yatangiye no gukora umuziki aho yamaze kwinjira mu njyana ya Hip hop.

Akurondoreye iby’urugendo rw’ubuzima ab’imitima yoroshye amarira arashoka bitewe n’uko yakubititse akiri muto ntabashe kwiga amashuri yisumbuye kubera ubuzima bugoye n’ubushobozi buke, ariko ubu ashima Imana aho igejeje ikora!

Mu buhamya bwe ntajya yibagirwa kugaragaza uko yari umusinzi unakora inzoga z’inkorano ndetse n’uburyo nyina umubyara yamusamye mu gihe yigiraga kuba umubikira.

Yakuriye kwa nyina wabo kuko nyina yamutaye akajya kwishakira undi mugabo. Mu kiganiro cyihariye na IGIHE yavuye imuzi iby’ubuzima bwe.

Ati “Ubundi mama wanjye yigiraga kuba umubikira, yaje guhura n’umusore amutera inda rero birangira havutse njye. Icyakora ntabwo yandeze kuko we yahise ashaka undi mugabo kandi ntabwo twari kubana. Ibi byatumye nkura nderwa na mama wacu muto ku mubyeyi wanjye.”

Ahamya ko yakuriye mu muryango w’abantu bakora inzoga z’inkorano, byatumye ku myaka icyenda gusa atangira kunywa inzoga. Akurira mu buzima bwo gucuruza no gukora izo nzoga.

Arangije amashuri abanza ntabwo yabonye uko akomeza ayisumbuye kuko nta bushobozi bwari buhari, ati” Nyine ishuri narivuyemo mpita ninjira mu byo gukora inzoga kuko nibyo mu rugo bakoraga.”

Ubu buzima yabubayemo ariko akunda umuziki, biza kumuviramo gushaka gukora indirimbo za mbere nubwo bitamuhiriye.

Ati “Numvaga naba umukinnyi wa APR FC cyangwa nkaba umuhanzi wa Hip Hop nari umufana ukomeye wa Riderman.”

Yavuye iwabo ababeshye ko agiye gukora umuziki, naho agiye gucuruza inzoga z’inkorano mu Karere ka Musanze aza guhomba bikomeye.

Ubwo yari amaze guhomba mu by’inzoga z’inkorano yacuruzaga, Ev. Tuyishimire yisanze asigaranye amafaranga make cyane nyamara yaramaze gutoroka kwa nyina wabo.

Inzoga zari zahombye abona ubuzima bwanze afata icyemezo cyo kwiyahura ndetse aranabigerageza Imana ikinga akaboko.

Ati “Narahombye bikomeye numva ubuzima burarangiye, nahisemo kwiyahura icyo gihe ngura inzoga nyinshi ngo niyahure nasinze, naguze ikinini cy’imbeba nsinda ntiyahuye birangira ndyamye, ariko nkajya numva ko ndi bwiyahure mu gitondo. Bukeye hari ikiganiro cyacaga kuri Radio Flash Fm cyakorwaga na Pasiteri Ntambara. Icyo gihe yavuze ijambo ryatumye mpindura umugambi wo kwiyahura.”

Tuyishimire avuga Pasiteri Ntambara yigishije avuga ko hari umwana ugiye kwiyahura kandi naramuka abiretse azaba umuntu ukomeye w’umugabo. Umugambi we uhita upfuba binyuze kuri uyu mukozi w’Imana.

Ati “Igitekerezo cyo kwiyahura cyahise kimvamo gutyo nyuma njya kureba mama wanjye wabaga mu Bugesera.”

Ageze mu Bugesera yasanze umubyeyi we azi ko umwana we yabuze, icyakora kuko ubuzima butari bwiza ntabwo yahatinze ahubwo yagiye gushakisha uko yabaho.

Iki gihe yakoze muri restaurant, aha ni naho yatangiye gukora ibikorwa byo kwigisha ijambo ry’Imana ahereye ku hantu basengeraga.

Akora muri iyi restaurant yo mu Bugesera nibwo Ev. Tuyishimire yatangiye kujya ajya gusengana n’abantu bari baturanye akarara aho basengeraga.

Abo basenganaga bakundaga uko yigisha anasoma ijambo ry’Imana umugabo umwe basenganaga aza kumusaba ko yazajya kubwiriza muri ADEPR i Huye.

Kuva icyo gihe yahise atangira kuba umuvugabutumwa wo mu itorero rya ADEPR atangira gutumirwa cyane mu materaniro anyuranye.

Mu 2016 umugabo basenganaga yamusabye ko yamurera akava aho basengeraga bakajya babana nk’umwana na Se.

Nyuma uyu mugabo yaje kwiyemeza kumwubakira inzu birangira mu 2018 akoze ubukwe aza kurushinga n’umwe mu bakirisitu bo mu itorero rya ADEPR.

Yerekeje amaso ku muziki

Kuva mu bwana bwe yakundaga umuziki by’umwihariko injyana ya Hip Hop, ibi byatumye uyu mugabo kuri ubu yumva yawukora ndetse indirimbo ya mbere ye ikaba igomba kujya hanze mu minsi ya vuba.

Ati “Nubwo nakora iyi yonyine ngahita ndekera aho, inzozi zanjye zaba zibaye impamo kuko mpfuye ntaririmbye nagendana agahinda kuko nabikunze kuva cyera.”

Avuga ko yari kuba yarabikoze cyera ariko agira ubwoba bw’ukuntu abo basengana bazabifata ahitamo kubigendamo gake.

Iyi ndirimbo ye yitegura gusohora yitwa “Mfite ubwoba” yakozwe na Trackslayer, izaba ikubiyemo ubutumwa bw’ubuzima busanzwe ariko nanone buganisha ku Mana.

Ikiganiro na Ev.Tuyishimire winjiye mu njyana ya Hip hop

Ev. Tuyishimire Diogène akorera ivugabutumwa mu Itorero ADEPR
Ev. Tuyishimire Diogène akorera ivugabutumwa mu Itorero ADEPR