Ishyirahamwe ry’Abavoka baharanira Uburenganzira bwa Muntu muri Zimbabwe, ZLHR ryatangaje ko Kenneth Nyangani, ukorera ikinyamakuru NewsDay afunzwe kuva ku wa Mbere nimugoroba.
Iryo shyirahamwe rivuga ko Nyangani akurikiranweho gusebanya kubera inkuru yanyujije mu kinyamakuru cyandikwa Newsday cyo ku wa Mbere ivuga ko umudepite wo mu ishyaka riri ku butegetsi, Zanu PF yasaranganyije mu baturage imyenda Grace Mugabe yari yarambaye.
N’ubusanzwe abaturage ba Zimbabwe bagura imyenda ya caguwa ivuye mu Burayi na Amerika kubera ubukene bwugarije iki gihugu.
Mu 2015 ariko Zimbabwe yari yabujije ko iyo myenda icuruzwa kugira ngo inganda z’imyenda z’imbere mu gihugu zitere imbere, ariko uwo mwanzuro waje kuburizwamo nyuma.
Radiyo Ijwi rya Amerika ivuga ko umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International wahise usaba ko Kenneth Nyangani arekurwa mu maguru mashya.
Uvuga ko kumufunga bigamije gutera ubwoba abandi banyamakuru ngo badatinyuka kunenga ubutegetsi bwa Robert Mugabe.





Ibitekerezo 0