Ni ku nshuro ya gatatu buri ntangiriro ya buri mwaka dusubiza amaso inyuma maze tukareba bimwe mu byagiye bivugwa ku bijyanye n’iyobokamana (gospel), ibi rero ni bimwe mubyo twabakusanyirije
Nkuko byagaragaye umwaka wa 2011 mu ntangiriro ryawo nta bikorwa byinshi bya gospel byagaragayemo, nyamara mu isozwa ryaho hagaragaye ibikorwa bitari bike kandi bikurikirana icyumweru ku kindi kugeza ku munsi wa nyuma usoza uwo mwaka wa 2011.
Indirimbo zasohotse
Umwaka wa 2011 hasohotse indirimbo nyinshi ku bahanzi batandukanye yaba abaririmba bonyine cyangwa abaririmbira mu ma tsinda n’amakorari tutibagiwe indirimbo zihuriweho n’abahanzi batandukanye.
Ibitaramo
Umwaka wa 2011 waranzwe kandi n’ibitaramo, aha twavugamo nk’ibitaramo byakozwe na Iriba Choir, Blessed Sisters, Dominic, Dusabe Alex, Bobo, Liliane Kabaganza, Beauty for Ashes, Frere Manu, Cubaka Justin, Kizito Mihigo, Murara Jean Paul, Mugabe Assiel, Eddie Micho, Maranatha Choir, Singiza Music, Apostles Gitwaza, Warne Group n’abandi batandukaye.
Itangazamakuru
Itangazamakuru mubijyanye na gospel naryo ryongereye imbaraga aho wasangaga buri mpera z’icyumweru hari ibiganiro muri iki kiciro yaba ku ma radiyo, yaba ku mbuga za interinete ndetse n’ibinyamakuru bitandukanye. Imikoranire hagati y’abahanzi, abayobozi b’amasengero n’amadini n’abanyamakuru yariyongeye iki kikaba kimwe mubyari hasi mu mwaka wari wabanjirihe 2011.
Guhemba abahanzi
Umwaka wa 2011 ni umwe mu myaka yagaragayemo gutanga no guhemba abahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana, ibyo bita Awards. Murizo tukaba twavuga Salax Award yegukanywe na Dominic Nic, Groove Awards yo muri Kenya iri ku rwego rw’Akarere yegukanywe na Blessed Sisters, East Africa Music Awards muri gospel yegukanywe na Dominic Nic, hamwe na Mwafaka Awards yegukanwe na Emile Nzeyimana nka Best Producer mu gihugu cya Kenya n’ubwo ari Umunyarwanda uhakorera.
Gushyira ahagaragara imizingo
Mu bindi bayaranze umwaka wa 2011 ni abahanzi bashyize hanze albums zabo, bamwe muribo bakabasha no kuzimurikira abakunzi babo ku mugaragaro mubitaramo bitandukanye. Muri bo twavuga nka Patient Bizimana, Liliane Kabaganza, Aime Uwimana, Warne Group, True Way, Itsinda New life ry’i Kibungo, Beauty for Ashes, Maranatha Choir, Singiza Music n’abandi batandukanye.
Udushya
Nta mwaka utagira udushya cyangwa ibyo muriminsi bita Papararazi, hakaba nibyagaragaye bitari bike mu mwaka wa 2011.
Aho twavugamo nk’igikorwa cyo guhuza abantu bose bakorera muri gospel; Album y’indirimbo zo mu gitabo yakozwe na Aime Uwimana yakunzwe cyane ku isoko kuko yahuje abanzi hafi ya bose bo mu Rwanda; ikwitabirwa gukomeye kw’igitaramo cya Liliane Kabaganza aho no kwinjira byari ubuntu, Ev. Sugira Steven wakoze igitarmo cyahuje abahanzi ba gospel n’abaririmba indirimbo zisanze, Aflewo 2011 ijoro ryo kuramya no guhimbaza ryakozwe kuri CLA Nyarutarama, ubushyamirane hagati y’abahanzi Clemy na Asa bapfa indirimbo bakoranye.
Muri utu dushya kandi Patrick Nyamitari yatangiye gukora indirimbo zose hamwe na Enric Sifa uba muri USA kuri benshi byakiriwe nko kuva muri gospel; Diane Nkusi utaragaragaye uyu mwaka mubuhanzi bwo kuririmba ahubwo agasohora igitabo yise “La folie de la foi”; Itorero rya New Life Bible Church ryakoze igiterane cy’abari n’abategarugori cya 2011 gikomeye hagaragayemo no kwerekana imideri; Drama team ya Evangelical Restauration Church yitwa Shinning Stars yizihije isabukuru y’imyaka irindwi ikora akazi ko kuramya Imana hakoreshejwe ibimenyetso.
Mu mwaka wa 2011 kandi hagaragaye ubumwe bukomeye hagati y’abahanzi bakizamuka muri gospel Asa, Brigth, Jimmy na Claude, kuburyo abenshi banaketseko ari isenyuka ry’itsinda ry’abakobwa baririmba indirimbo z’Imana “The Sisters”, kwiyongera kw’abantu bakora indirimbo (Producteurs) harimo Aime Uwimana, Didier, Livingstone, Benjamin Iyakaremye na Nicolas wagarutse mu Rwanda avuye kwiga muri Afurika yepfo, ibiganiro n’abanyamakuru (Press Conference) byakozwe kenshi mbere yaburi gikorwa cyabaga kigiye kuba harimo icya Apostles Gitwaza n’Apostles Masasu.
2011 havutse insengero zitari nke
Mu gusoza iyi nshamake yaranze ibintu byerekeranye cyangwa bigendanye n’Imana mu mwaka wa 2011, reka tubabwireko uriya mwakawa 2011 hanavutse insengero zitari nkeya harimo urwa Women Foundation, isabukuru y’umwaka umwe yakozwe mu gitaramo cyabereye kuri Serena Hotele cyafunguye ku mugaragaro itorero Gates of Heaven Ministries.
Muri 2011 hanavutse ibitangazmakuru bitandukanye bya gospel ibindi byongererwa imbaraga harimo Radio Autantic ya Zion Temple aho bita kwa Gitwaza, Sana Radio FM, Victory Radio, urugero.com, agakiza.org, jesus.rw na ubugingo.com.
Ibyabaye muri 2011 muri Gospel byo ni byinshi muri 2011. Gusa ibi nibyo twifuje kunagezaho. Tubifurije umwaka mushya muhire wa 2012.



















TANGA IGITEKEREZO